Gen. Muhoozi yiseguye ku bababajwe n’amagambo yavuze ku gitangazamakuru cya leta

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umujyanama we mu bya gisirikare, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yiseguye ku bantu bababajwe n’amagambo yavuze ku gitangazamakuru cy’igihugu, The New Vision.

Tariki ya 22 Werurwe 2020, igitangazamakuru The New Vision cyakoze inkuru ivuga ku ngamba u Rwanda rwafashe mu gukumira icyorezo cya Coronavirus. Gen. Muhoozi akimara kuyibona kuri Twitter yakibajije ukuntu ‘cyashimagiza ikindi igihugu mbere ya Uganda’.

Ubutumwa bwa Gen. Muhoozi bwakiriwe mu buryo butandukanye, abantu bamwe bamushinja kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru, akabigaragaza no mu ruhame.

Uyu musirikare amaze kubona ubu butumwa, yanditse ku rubuga rwa Twitter yisegura ku babonye ko yashatse kwibasira The New Vision, ati: “ Inshuti zanjye nyinshi zababajwe n’ubutumwa bwanjye bw’ejo. Ntabwo nashakaga kwibasira New Vision, niba hari ababyumvishe nabi, nibihangane.”

Gen. Muhoozi akomeza abuza abantu kurakaza Abagande, ati: “Ariko ntimukarakaze Abagande bakunda igihugu. Uganda ni igihugu gihora ku isonga.”

Ingamba u Rwanda na Uganda byafashe mu gukumira Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje kuri uyu wa 24 Werurwe 2020 ko ku wa 23 Werurwe ko hamaze kwemeza abarwayi ba Coronavirus 36, nyuma y’aho hagaragaye abarwayi bashya 17.

Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Dr. Jane Ruth Aceng yatangaje kuri uyu wa 23 Werurwe ko habonetse abandi barwayi b’iki cyorezo 8, muri rusange baba 9.

Ibi bihugu byombi byafashe ingamba zo gukumira iki cyorezo, byirinda ko cyakwirakwira mu babituye. Ingendo zo ku butaka zarahagaze, iz’indege ni uko, imipaka yarafunzwe, amasoko yarafunzwe mu Rwanda, hasigara ay’ibiribwa, hakazwa isuku cyane cyane gukaraba intoki n’izindi.

Imyitwarire ikwiriye abayobozi muri iki gihe

Iki ni igihe gikomereye ibihugu, akarere biherereyemo, imigabane ndetse n’Isi muri rusange. Bigeze aho abayobozi baca bugufi bagashyiraho ingamba zishoboka zafasha abaturage gukumira Coronavirus, baba bazitekerereje cyangwa se bazikomoye ahandi.

Iki si cya gihe cyo kugira ishyari ritafite icyo rimarira abaturage, cyangwa se kurata ubukaka n’ubushongore bw’ibihugu, cyane ko ibikomeye ku Isi nk’Ubushinwa n’Amerika ubwabyo byatuje, ahubwo byitaye ku benegihugu babyo.

Ubufatanye hagati y’abaturage ndetse n’ibihugu ni bwo bukenewe muri iki gihe kugira ngo iki cyorezo kirandurwe ku Isi, cyane ko byagaragaye ko iki kibazo kiri mu maboko arenze ay’ibihugu nk’Ubutaliyani na Esipanye, abatuye Isi batabyumva kikabamara.

Bimwe mu bihugu byugarijwe cyane n’iki cyorezo, byakira inkunga ariko nabyo bikazitanga. Urugero rwa hafi ni urw’umuherwe w’Umushinwa, Jack Ma watanze inkunga y’ubwirinzi n’ibikoresho bipima iki cyorezo ku bihugu birimo 53 by’Afurika, atayobewe ko iwabo hari abantu barenga 81,000 banduye iki cyorezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *