Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zishinzwe kumurinda wa SFC (Special Forces Command), yongeye kuburira Depite Bobi Wine uri mu bazaba bahanganye na se mu matora amubwira ko bazamutsinda nabi.
Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza muri Uganda byatangira izina Bobi Wine riri mu yakunze kugarukwaho cyane, ahanini bitewe no gushyira mu majwi inzego zishinzwe umutekano zikunze kumuta muri yombi bya hato na hato azishinja kumuhohotera.
Bobi Wine ushyigikiwe cyane n’urubyiruko aza ku isonga mu bakandida batavuga rumwe na Perezida Museveni bahabwa amahirwe yo kuba bamutsinda mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki 14 Mutarama 2021.
Uyu mudepite by’umwihariko afite intero ivuga ko agomba gukura Museveni yita umunyagitugu ku butegetsi, gusa umuhungu we yamuburiye amubwira ko bazamutsinda nabi mu matora.
Kuri Twitter Gen Muhoozi yagize ati: “Oh nshuti! Ka Bobi kanjye! Ni kuki yambaye umutuku kuva ku mutwe kugera ku mano? Aragerageza kwigira umusirikare nta mwitozo n’umwe yahawe. Hagire umbwirira uyu murumuna wanjye ko tuzamutsinda nabi mu matora.”
Gen Muhoozi yasubizaga ubutumwa umunyamakuru Andrew Mwenda yari ashyize kuri Twitter, avuga ko Polisi ya Uganda itarashe isasu na rimwe cyangwa ibyuka biryana mu maso, yafatiye Bobi Wine n’abahuriga (hooligans) be mu gace ka Kalangala aho bari bagiye guteza imvururu.
Aha ku kirwa cya Kalangala Bobi Wine yahafatiwe ku munsi w’ejo na Polisi ajyanwa iwe mu rugo ari muri kajugujugu ya gisirikare.
Polisi ya Uganda yanyomoje amakuru yavugaga ko yongeye guta uyu munya-Politiki muri yombi, isobanura ko yamuvanye muri kariya gace ikamujyana iwe mu rwego rwo kumurinda gukomeza guhuriza abantu hamwe, bigateza ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona.


