Uwahoze ari Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, Rtd Gen. Mugisha Muntu arahakana ko nta ruhare ari kugira mu kuvana abayoboke muri FDC abajyana mu ishyaka aherutse gushinga.
Mugisha Muntu yakomeje kunengwa nyuma yaho abari abayobozi 63 ba Forum for Democratic Change bo mu gace ka Ankole beguye maze bakiyunga ku ishyaka rye rishya yise ‘The New Formation’
Umwe mu bigeze kuyobora FDC akaba n’umuvugizi wayo, Wafula Oguttu avuga ko icyemezo cya Muntu cyo kuva muri FDC akaba atangiye no kujyana bamwe mu barwanashyaka kigayitse.
Ati” Namenyanye kandi nkorana bya hafi na Gen. Muntu imyaka myinshi, ni umuvandimwe ugira ishyaka kandi ukunda igihugu.Icyemezo cyo kuva muri FDC muri ibi bihe bikomeye n’ubwo ari uburenganzira bwe ariko kushaka guca integer ishyaka yahozemo nta mpamvu nimwe abifitiye.”
Wasoma: https://bwiza.com/2018/10/29/uganda-gen-mugisha-muntu-ashobora-gusenya-ishyaka-rya-kizza-besigye/
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gregory Muntu yavuze ko icyemezo cye cyo kuva muri FDC nta kindi kigamije kitari impinduka mu miyoborere.
Yifashishije amagambo ya Perezida Lincoln, yagize ati” Nta kibi ngambiriye kuwo ari we wese, ku bw’ineza ya bose, tutava ku izima ku kiri ukuri nk’uko Imana yaduhaye ubwo bushobozi. Reka duharanire kurangiza akazi dufite kugira ngo dukize igihugu ibikomere.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi Nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Muntu avuga ko nta muntu ukwiye kumushinja kugira uruhare ku byo abo mu gace ka Ankole bakoze.
Ati” Ubwo twafataga icyemezo cyo kugenda abantu bagize ngo ni njye gusa ubishaka. Ntitugashakire intambara aho zitari.”
Gen Muntu aranengwa na bagenzi mu gihe ateganya gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’ishyaka rye mu kwezi gutaha.


