Gen. Muntu asanga igihe cyo gukoresha ‘Umupangu B’ wa Besigye kuri Museveni kitaragera

Sangiza iyi nkuru

Gen. Mugisha Muntu, umuyobozi n’umukandida w’ishyaka ANT (Alliance for National Transformation) kuri uyu wa Mbere, itariki 14 Ukuboza, yatangaje ko hatarakenerwa gushyira mu bikorwa ‘Umupangu B (Plan B) wa Col. Dr Kiiza Besigye, wo gukura Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ku butegetsi hakoreshejwe ingufu.

Ibi bije nyuma y’umunsi umwe umukandida Patrick Oboi Amuriat w’ishyaka FDC (Forum for Democratic Change), yiyemeje gukoresha ‘Umupangu B’ wa Kiiza Besigye mu gihe Perezida Museveni yazashaka guhindura ibizava mu matora ya 2021.

Muntu kuri ubu urimo kwiyamamarizaahitwa Bugisu, aravuga ko badakeneye Umupangu B wo gukura Museveni ku butegetsi, ahubwo hakenewe guhindura imyumvire y’Abagande ku butegetsi buriho nk’uko iyi nkuru dukesha The Independent ikomeza ivuga.

Yabwiye abazatora bateraniye ku kibuga cy’Itorero rya Busamaga rya Uganda mu Mujyi wa Mbale kuri iki Cyumweru, ko Guverinoma ya Museveni yakoze ubutagoheka ngo inanize inzego mu gihugu, yongeraho ko igihugu gikeneye serivisi nziza mu nzego z’ubuzima, uburezi n’umutekano, ubutegetsi buriho bwananiwe gutanga.

Muntu kandi yashinje Museveni ko kwizirika ku butegetsi kwe ari ko kwateje ruswa ikomeje kumunga igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *