Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko Général de Brigade Daniel Mwaku wayoboraga akarere ka 33 ka gisirikare k’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yapfuye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri ni bwo uyu Ofisiye wayoboraga kariya karere ka gisirikare gakubiyemo intara za Kivu y’Amajyepfo na Maniema kuva muri Kamena uyu mwaka yapfuye.
Yapfuye azize urupfu rutunguranye.
Uyu Jenerali yapfuye mu gihe mu mujyi wa Uvira hamaze iminsi hari imyigaragambyo yo kwamagana Général de Brigade Olivier Gasita wagombaga kuba umwungiriza we ushinzwe ibikorwa n’ubutasi.


