Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Peter Elwelu, yagaragaye yicishije bugufi imbere y’Imana bituma abatari bake mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamutaramiraho.
Gen Elwelu n’abandi basirikare bakomeye muri Uganda ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’iki gihugu, ejo ku wa Gatanu bateraniye ku kibuga cya Kololo mu isengesho ryo gushima Imana rijyanye n’umunsi mukuru wahariwe ingabo uzwi nka Tarehe Sita.
Aya masengesho yabaga ku nshuro ya 11 yanitabiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Amafoto yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Gen Elwelu wari wambaye impuzankano ya UPDF apfukamye ku butaka, yicishije bugufi imbere y’Imana asenga.
Mu ijwi riranguruye nk’iry’abavugabutumwa yumvikana asaba Imana gukomeza kurinda Uganda.
Amafoto yafashwe n’ikinyamakuru Nile Post yerekana n’abandi basirikare bakomeye batandukanye ba Uganda na bo bahimbaza Imana.
Gen Elwelu ni umwe mu basirikare bakomeye muri Uganda, gusa iyo izina rye rivuzwe abenshi bahita bakoma agatima ku bwicanyi Ingabo za Uganda yari ayoboye zakoreye mu gace ka Kasese muri 2016.
Ni ubwicanyi bwasize abarenga 100 biganjemo abari abarinzi b’umwami wa Rwenzururu bishwe n’Ingabo. Leta ya Uganda ivuga ko abantu 103 ari bo bapfuye icyo gihe, mu gihe Human Right Watch yo ivuga ko hapfuye 156.
Abenshi mu babonye Gen Peter Elwelu asenga na bo bongeye kwitsa agatima kuri buriya bwicanyi bwo muri Kasese.
Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuze ko yageragezaga koza ibiganza biriho amaraso yamennye, abandi bati “uko asenga ni ko na rubanda rusenga Imana ngo azashyikirizwe ICC.”
Gen Elwelu mu mwaka ushize cyakora cyo yatangaje ko ntacyo yicuza kubera abapfiriye muri Kasese, kuko bari “abanyabyaha bakwiriye gupfa”.

Amafoto: @The Nile Post

12 Responses
Gen Peter Elwelu yicishije bugufi imbere y’Imana bituma benshi bamutaramiraho (Amafoto)
Imana ihabwe icyubahiro ikomeze yikorere umurimowayo.God bless you Afande.

Imana niyo gihimbazwa . Kuko niyo mugaba wabaagaba bingabo nibyiza cyane.

Ntabwo ari uwo gusekwa. Ni uwo kuvugirizwa impundu. Ni umunyamahirwe cyane kuko yakoze icyo Dawidi yakoze, ubwo yakiraga isanduku y’ Uwiteka mu rurembo Siyoni.Icyo gihe Mikali umugore we yamuneguye mu mutima, ahinduka ingumba by’ iteka ryose.

Abamusetse Bose nabakozi shitani sekibi.

UPDF igizwe n’aba comedians uhereye kuri M7.
Gen akoze umuti kandi urafashe.
Siyasa ni hatari.

Gutinya Imana Niko gukiranuka Irène inkotanyi zikorera satani