20250522_184734

Gen. Salim Saleh yiyemeje gushyira ku murongo Gen. Muhoozi

Sangiza iyi nkuru

Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh, yatangaje ko agomba gushyira ku murongo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Ni isezerano Gen. Salim Saleh usanzwe ari umujyanama wa Perezida Museveni yahaye intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu nama iheruka kumuhuriza na zo i Gulu.

Ni nyuma y’uko Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida wa Uganda amaze igihe yandika ku rubuga rwe rwa X ubutumwa butavugwaho rumwe.

Ni ubutumwa burimo ubwo uyu Jenerali yanditse ku wa 15 Gicurasi, ubwo ziriya ntumwa zasuraga ibiro by’Ishyaka National Unity Platform (NUP) rikuriwe n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Icyo gihe yavuze ko ibyakozwe na bariya badipolomate ari “umuvumo”, mbere yo kuburira Ambasade ya EU i Kampala ko iri “gukina n’umuriro”.

Mu bundi butumwa Muhoozi yagize ati: “Bose twabamenye, by’umwihariko uwahanye umukono na Kabobi.”

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Uganda, Jan Sadek, ubwo yahuraga na Gen. Salim Saleh, yamubwiye ko ubutumwa bwa Gen. Muhoozi bwaciye igikuba mu badipolomate b’uriya muryango ku buryo bose bafite ubwoba ku mutekano wabo.

Ati: “Yadukangishije ko azatujyana mu ndake ye…ntituzi icyo abamushyigikiye bashobora kudukorera.”

Gen. Salim Saleh yahumurije uriya mudipolomate, amwizeza ko we na bagenzi be nta kibi Muhoozi azabakorera, ndetse anamwizeza ko agomba kumushyira ku murongo.

Ati: “CDF (Gen. Muhoozi), uriya mutipe ni umugabo utangaje…ni we mugaba mukuru w’ingabo wenyine udaturuka mu gisirikare cya [kera] cya Uganda, UNLA cyangwa NRA. We ni umusaruro wa UPDF yashinzwe nyuma ya 1995. Ni umu-Gen Z (urubyiruko). Tuzamubashyirira ku murongo.”

Gen. Saleh yunzemo ko Muhoozi yanigeze kwibasira umuryango wa Human Rights Watch, gusa ibyo avuga bikaba atari ibintu bikaze.

Uyu muvandimwe wa Museveni yasabye abadipolomate b’Abanyaburayi gufata ibitangazwa na Gen. Kainerugaba nk’ibitekerezo bye bwite bidafite aho bihuriye na Guverinoma ya Uganda.

Amakuru avuga ko bariya badipolomate baburiye Gen. Saleh ko ibyo Gen. Kainerugaba avuga kuba bivugwa n’umusirikare uri ku rwego nk’urwe bishobora gusiga icyashya Uganda, bikaba byagira ingaruka ku mubano n’ishoramari ryayo n’ibindi bihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *