Screenshot_20260717-184559_copy_850x595

Gen. Sematama yavuze ugenzura Gipupu no kwa Mulima, aburira FARDC na FDNB

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa Twirwaneho, Général de Brigade Charles Sematama, yatangaje ko yaba ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa Twirwaneho nta wugenzura uduce turimo Centre ya Gipupu cyangwa ahazwi nko kwa Mulima, mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.

Gen. Sematama yatangaje ibi, mu gihe muri uku kwezi muri turiya duce habereye imirwano ikomeye.

Mu cyumweru gishize Twirwaneho isanzwe ifatanya urugamba na AFC/M23 yatangaje ko yigaruriye Centre ya Gipupu iherereye muri Teritwari ya Mwenga, ariko nyuma y’iminsi itatu biza kuvugwa ko ingabo z’uriya mutwe zongeye kuyitakaza ikisubizwa na ‘Coalition’ y’ingabo za Leta.

Gen. Sematama mu kiganiro yahaye Chaîne za YouTube za Imurenge 5/5 na Mukirambi TV1, yavuze ko Twirwaneho igenzura imisozi yitegeye Gipupu, gusa yaba yo cyangwa ingabo za Leta hakaba nta n’umwe uyirimo.

Yagize ati: “Twageze muri Gipupu dusangayo abaturage baratwakira, bamaze kutwakira dusanga umwanzi yahunze. Nyuma yaho yaje kwisuganya aza gutera, tubona ko ari buze kwica abaturage, twanga kurwanira mu Centre, dusubira inyuma gato dukaba imisozi n’ibirindiro yegamiye Gipupu, n’ubu ngubu Gipupu mu Centre ndabizi ko nta muntu uyirimo.”

Sematama icyakora yavuze ko iriya Centre isa n’iri mu maboko ya Twirwaneho, kuko ingabo zayo zikora uburinzi zikayigeramo, mu gihe abaturage bari bayituyemo bamaze guhunga.

Abajijwe ugenzura agace k’ahazwi nko kwa Mulima muri Teritwari ya Fizi, uyu musirikare yavuze ko “tugenzura imisozi ihareba, na ho turi hejuru yaho, nta wambuka mu muhanda cyangwa mu mazu; na bo (ingabo za Leta) nta bahari”.

Sematama yaburiye ingabo zirimo iz’u Burundi na FARDC ziri kwitegura kugaba ibitero byo kwisubiza uduce zatakaje, azimenyesha ko uwabatsinze ntaho yagiye, ndetse ko Twirwaneho ibategereje.

Ati: “Twavuze ko hano ari iwacu, ntabwo tuzahava. Wenda bibwira ko bazadukura mu gihugu, ariko ntituzakivamo. N’ubu niba bari kwitegura, natwe turi kwitegura. Tuzongera duhangane, tuzabakira uko bazaza.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply