Gen Sultani Makenga ntakozwa ibyo kujyana M23 i Rumangabo

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’inyeshyamba za M23, Gen Sultani Makenga, yatangaje ko uriya mutwe utarebwa na gahunda yo guhuriza abarwanyi bayo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, bijyanye n’uko Guverinoma ya Congo itigeze yubahiriza ibyo yasabwe.

Gen Makenga yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru w’umunye-Congo witwa Kakule George.

Ni ikiganiro cyabereye mu birindiro by’umutwe wa M23 biherereye i Jomba muri Teritwari ya Rutshuru.

Inama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Bujumbura mu Burundi ku wa 31 Gicurasi 2023, mu myanzuro yafashe harimo uwo guhuriza abarwanyi ba M23 ndetse n’ab’indi mitwe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Muri iyi nama kandi hanzuriwemo ko nyuma yo kujyana uriya mutwe i Rumangabo ari bwo abarwanyi bawo bazajyanwa mu kigo cya Kindu kirimo gutunganywa bigizwemo uruhare n’Ingabo za Angola mu rwego rwo kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Gen Makenga mu kiganiro n’uriya munyamakuru, yashimangiye ko M23 itarebwa na gato n’ibyo kuba abarwanyi bayo bajyanwa i Rumangabo.

Ati: “Bwana munyamakuru, ibyo byo guhuriza hamwe [abarwanyi ba M23] bakomozaho ntabwo bitureba uko byagenda kose.”

Makenga yasobanuye ko ku wa 04 Gashyantare 2023 i Bujumbura mu Burundi hateraniye inama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC “bifuzaga kureba niba Kivu y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba [bwa RDC] bagera ku mahoro.”

Uyu wahoze ari umusirikare mu ngabo za Congo avuga ko muri iyo nama abakuru b’ibihugu batanze imyanzuro itatu ireba Guverinoma ya Kinshasa ndetse n’umutwe wa M23.

Iyo myanzuro harimo uwasabaga “ihagarika ry’imirwano” hagati y’impande zombi, “gusubira inyuma” ku ruhande rwa M23 ndetse n'”ibiganiro bisesuye hagati ya M23 na Guverinoma.”

Yakomeje agira ati: “Mu cyubahiro n’icyizere dufitiye abakuru b’ibihugu bya EAC, M23 yakoze ibyo yasabwe ndetse inategereza ko habaho ibiganiro kugira ngo tuganire ku mpamvu nyamukuru z’amakimbirane.”

M23 ikomeje gutsimbarara ku kuganira na Guverinoma ya Congo, mu gihe na yo yakunze gutangaza ko idakozwa ibyo kuba yajya mu mishyikirano n’uyu mutwe yakunze kwita uw’iterabwoba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *