Uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Lt. Gen. Henry Tumukunde yibukije Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ko hari igihe yabayeho afite umurinzi umwe, ari we Gen. Fred Rwigema. Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, Perezida wa Uganda akaba N’umugaba w’IKirenga w’Ingabo z’iki gihugu (UPDF), Yoweri Kaguta Museveni, yamaze kwambura (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde abari abarinzi be bose. Ni nyuma yo gutangaza ko azahangana na Museveni mu matora ya perezida ateganyijwe mu 2021. Ni mu nkuru ya Bwiza.com yo kuwa 25 Gashyantare ifite umutwe ugira uti ” Museveni yambuye Gen.Tumukunde abarinzi bose” Amakuru yavugaga ko Gen. Tumukunde yambuwe abasirikare 10 barindaga urugo rwe ruri ahitwa Kololo ndetse n’abarindaga ururi mu Karere ka Rukungiri. Avuga ku kwamburwa abarinzi, Gen. Tumukunde aganira na Televiziyo ya NBS, yibukije ko Museveni na we yigeze kubaho atagira abarinzi ariko kugeza ubu akaba arindwa na diviziyo yose. Tumukunde wagaragara nk’aho ntacyo bimubwiye, yateruye ati ” Museveni mu buzima bwe ubwo yavaga muri Minisiteri y’Ubutwererane, yasigaranye umurinzi umwe ndetse wari n’umushoferi we, Fred Rwigyema.” Gen. Tumukunde, umwe mu Banyankole bataripfana yavuze ko kwamburwa abarinzi bitamubuza kugera ku ntego ye. Ati ” Ntibyamubujije [Museveni] kugera ku ntego ye. Ubu arindwa na diviziyo.” Gen. Tumukunde yavuze ko we nta mpungenge afite zo guhangana na Museveni mu matora mu buryo Ndadaye yatsinze Buyoya mu Burundi amutunguye. Avuga ko nta mpamvu yo kugira abarinzi cyane ko azi neza ko Igisirikare cya Uganda (UPDF) kimuri inyuma.


