Ghana: Icyamamare Jackie Appiah yavuze ku bivugwaho ko atwitiye Perezida wa Liberia

Sangiza iyi nkuru

Jackie Appiah, umukinnyi w’amafilimi wo mu gihugu cya Ghana, yavuze ku makuru yavuzwe ko atwinde inda ya Perezida George Weah wa Liberia, avuga ko atari ukuri.

Amakuru yasakaye ku rubuga rwa Instagram mu minsi yashize, yavugaga ko Appiah yongereye ibiro kubera ko atwite inda ya Perezida Weah wabaye umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru.

Ubwo Jackie Appiah yitabiraga ibirori byo kwita izina umwana wa mugenzi we, Victoria Labene, yahakanye ibyo kuba atwitiye Perezida wa Liberia.

Ati: “Ndabasabye mwiha agaciro ibihuha ibyo ari byo byose, ntabwo ari byo. Ese ko ndi hano ndasa nk’umugore utwite? Nukuri mwiha agaciro ibihuha, ndabakunda mwese.”

Ibinyamakuru byo muri Liberia byavuze ko abaturage benshi ba kiriya gihugu bari bababajwe no kuba Perezida wabo avugwaho gutera inda umugore w’umunyamahanga.

Jackie na George Weah bigeze kugirana umubano. Muri 2017 uyu mukinnyi w’amafilimi yamushimiye ku kuba yari yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu, ashyira ku rubuga rwe rwa Facebook ifoto ya bombi bari kumwe.

Ati: “Ndashimira George Weah watsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Liberia, uri umuntu udasanzwe kandi nzi ko uzakora ibintu bikomeye muri Liberia kugira ngo utere ishema Afurika yose.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *