Mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, haravugwa ubujura bukabije aho abaturage bavuga ko bibwa kumanywa y’ihango ariko ubuyobozi bukavuga ko icyo kibazo ntagihari.
Abaturage bataka ni abo mu murenge wa Byumba akarere ka Gicumbi mu kagari ka Gisuna bavuga ko bahangayitse cyane biturutse ku bujura bukabije kuko babiba yaba kumanywa ndetse na nijoro.
Umwe mu baturage waganiriye n’itangazamakuru, avuga ko yagiye guhunga agarutse asanga urugi barukuyeho ibintu byose babitwaye.
Ati “Naraje mvuye gukora mundinganire nsanga inzu bakubise urugi barutura imbere, nsanga inzu yose irarangaye, ibintu byose munzu barajagajaze, ntabwo arinjye njyenyine, hari umuturanyi wanjye baherutse kumutera saa saba z’ijoro bapfumura inzu kuri salon bakuramo amatafari 3 barinjira bamusanga mucyumba aryamye n’umudamu n’abana”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel we atangaza ko ikibazo cy’ubujura ntacyo bakibona kubera ingamba bashyizeho.
Ati “hari aho twagiye tubona ibikorwa by’ubujura byagiye biba, ariko mu ngamba zafashwe ni izo gukora irondo mu buryo bunoze aho bishoboka hashyirwe irondo ry’umwuga, aho t bitewe nuko abaturage batuye hakorwe irondo risanzwe, ikindi ni ukureba abo dushobora gukeka bashobora kujya mu bikorwa nk’ibyo bakigishwa”.
Meya avuze ibi mu gihe umukuru w’umudugudu wa Rebero umwe muyigize akagari ka Gisuna, Bajeneza Leonard, we yemeza ko koko abajura barimo kumena inzu z’abaturage mu gihe bagiye gushakisha imibereho.
Avuga ko kandi bigoye gushyiraho irondo ricunga umutekano kumanywa kuko buri wese aba yagiye gushakisha.
Ati “abantu basigaye bamena inzu kumanwa, bari kureba abantu bagiye mu mirima bakinjira munzu bagakuramo ibintu, tugomba gukaza amarondo nka nijoro ariko kumanwa ntabwo wapfa kubona abantu bakora amarondo yo kumanwa, ntabwo byaba byoroshye”.
Abatuye muri uyu Murenge basabwe kwicungira umutekano kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.


