Mu ijoro ryakeye abantu batarameyekana bateye urugo rw’umuturage witwa Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gicumbi, binjira mu nzu yararagamo abana babiri b’abakobwa babasambanya babafatiyeho ibyuma bari bitwaje.
Abakobwa basambanyijwe umwe afite imyaka 17 na mukuru we w’imyaka 20 y’amavuko, bakaba batuye mu mudugudu wa Gacurabwenge, mu kagari ka Gacurabwenge ho mu murenge wa Byumba.
Amakuru avuga ko inzu bariya bana b’abakobwa barayemo bari bibagiwe kuyifunga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko aya makuru bayamenyeshejwe, gusa ngo abateye uru rugo kugeza ubu ntibari bamenyekana, icyo barimo gukora bafatanyije na Polisi ari ukubikurikirana kugira ngo bamenye ukuri kwabyo.
Yagize ati: “Amakuru ni uko hari abantu tutaramenya baraye binjiye mu rugo rw’umuturage, bagasanga inzu yararagamo abo bana babiri idakinze, hanyuma bakabasambanya. Ntituzi niba bari bagiye kwiba wenda bagasanga iyo nzu idakinze, bagahitamo kubatera ubwoba bakabasambanya, turacyakorana na Polisi mu gushakisha aba bantu kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa.”
Meya Ndayambaje yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano, no gukaza amarondo kugira ngo bakumire uwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano wabo.
Ni mu gihe agace ka Gacurabwenge kari rwagati mu mujyi wa Byumba kari mu dukunze kurangwamo umutekano muke, dore ko kanakunze kurangwamo ibisambo bitega abantu nijoro bikabambura ibyabo.
Kugeza ubu aba bakobwa bavuga ko basambanyijwe, bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba kugira ngo bitabweho n’abaganga.


