Bamwe mu borozi bo mu karere ka Gicumbi baravuga ko batorohewe n’ubukene batewe na Koperative zicuruza amata zabambuye none umwaka ukaba wihiritse amaso yaraheze mu kirere.
Aba borozi bahuriza ku kuba baragemuriye aya makoperative amata, ariko bakaba baranze kubishyura.Amwe muri ayo makoperative atungwa agatoki harimo, iyitwa IAKIB na KORA MWOROZI.
KT ivuga ko bamwe bavuga ko batewe n’ubukene bukabije kuko umukamo w’inka zabo niwo wabafashaga kwiteza imbere.
Umwe mu bambuwe na IAKIB ati “Banyambuye ibihumbi 340Frw, amaze umwaka urenga, birirwa bakora inama bakatwizeza ko bagiye kuyaduha bikarangira amaso aheze mu kirere. Ntibasiba kudusaba ibipande twagemuriragaho ngo babare amafaranga yacu ngo batwishyure, ariko bikarangirira aho”.
Yakomeje agira ati“Ibi byaduteje ubukene bukabije, urabona dutunze inka ariko nta kamaro zitumariye dufatwa nk’abapagasi, twarishuje turananirwa, bishobotse iki kibazo cyagera kwa Perezida wa Repubulika”.
Undi nawe yagize ati “Nagemuriye IAKIB ntiyatwishyura tubona amezi atanu arirenze none bimaze kuba umwaka. Twabigejeje ku buyobozi bw’akarere turategereza kugeza na n’ubu, bigeze kutwiriza mu nama umunsi wose bavuga ko bagiye kuduhemba ntitwayabona”.
N’ubwo izi koperative zishinjwa ubwambuzi , abaturage bavuga ko iyitwa KORA MWOROZI yabambuye bitayiturutseho.Impamvu ngo ni uko kuko na yo yambuwe n’abanyenganda bakorera i Kigali bagiye batwara amata ntibishyure.
Ibi rero ngo byatumye iyo Koperative yambura abaturage nk’uko bamwe muri bo babivuga.
Muri Gashyantare 2023, RIB yataye muri yombi abagize uruhare mu kwambura abo borozi ndetse n’abafite aho bahuriye nabyo.Umuvugizi w’uru rwego yavuze ko bashinjwe kunyereza miliyoni 300frw.
Kuri iyi ngingo ,Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite avuga ko barimo kuganira n’uruganda rw’Inyange nk’umukiriya mukuru wa Koperative IAKIB, kugira ngo rukorane n’aba borozi mu rwego rwo kubishyura ayo mafaranga.
Ati “Turimo kuganira n’Inyange nk’umukiriya mukuru wa IAKIB, kugira ngo idufashe kwishyura abo baturage, noneho buri kwezi na yo ikazajya yiyishyura iyo nguzanyo bitewe n’uko amata yabonetse”.
Yakomeje agira ati” Icyo twasabye abaturage ni uko bakomeza kugirira Koperative icyizere, bakazana amata akaba menshi, noneho n’Inyange ikabona uko izajya yiyishyura ayo mafaranga izaba yagurije Koperative


