Polisi mu karere ka Gicumbi ku wa Gatatu tariki 9 Gicurasi 2018, yafashe imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyota Corona zipakiye ibicuruzwa bya magendu n’inzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police(SP) Gaston Karagire yavuze ko ifatwa ryazo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamenyesheje Polisi ko hari imodoka ziri bunyure muri ako gace zipakiye ibiyobyabwenge.
SP Karagire yongeyeho ko izo modoka zarimo zekezaga i Kigali; abari bazitwaye bakaba barirutse ubwo Polisi yabahagarikaga; ndetse ko Polisi ikomeje gushaka indi modoka yari ipakiye bene ibyo bintu yahinduye icyerekezo ntuyanyura aho Polisi yari yazitegeye; ariko ko nyirayo n’ibirango byayo byamenyekanye.
Yavuze ko iyo magendu, izo nzoga na zimwe muri izo modoka ari iby’uwitwa Filbert Twizere uzwi ku kabyiniro ka Turikumwe.
Mu mezi ane ashize, mu karere ka Rulindo hafatiwe inzoga zitemewe mu Rwanda na magendu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 25; ifatwa ryabyo rikaba ryaratewe n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage.
SP Karagire yashimye abatuye aka karere ku ruhare rwabo mu kurwanya magendu n’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu; agaragaza ko; kubera ubwo bufatanye, agace ka Rubaya katagikoreshwa nk’inzira y’abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Yanavuze ko ibice bya Kaniga, Rushaki, Cyumba, Manyagiro na Mukarange ari ho hakinyuzwa ibiyobyabwenge; aboneraho gusaba abahatuye kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu bafata ingamba zirimo gukora neza amarondo kugira ngo babikumire.
Yavuze ko ingamba zafashwe mu karere ka Gicumbi zirimo kuba mu mirenge 21 igize aka karere harashyizweho amahuriro yo kurwanya iyinjizwa rya Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu n’ubufatanye bw’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha binyuze mu gutangira amakuru ku gihe byatumye hafatwa ababyinjizaga mu gihugu n’ababicuruzaga; abandi barabireka.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



