Inzego zitandukanye z’akarere ka Gicumbi zihangayikishijwe na bamwe mu bana bava mu ishuri bakajya gukora imirimo ivunanye .
Iki kibazo cy’abana bata ishuri kigaragara mu Mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi aho bata ishuri bakajya gukora imirimo itandukanye ikorerwa hirya no hino mu gihugu uretse ko hari na bamwe muri abo bana bajya kuyikorera mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Bamwe mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi bafatanyije n’inzego zishinzwe uburezi muri aka karere ubwo tariki ya 18 Mata 2014 bafataga umwanya wo kuganira kuri iki kibazo ngo hanarebwe uko cyakemuka, bavuga ko ikibazo cy’abana bata ishuri ahanini giterwa n’ubukene butuma bamwe mu babyeyi bakura abana mu ishuri ngo bajye gushaka imibereho mu baturanyi babo babakorera imirimo itandukanye nko gusoroma icyayi,kwikorera imizigo,gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.
Umukozi ushinzwe umurimo mu karere ka Gicumbi, Karanganwa Jean Bosco avuga ko muri aka karere ka Gicumbi bafite imibare myinshi y’abana bakora imirimo ivunanye kandi abo bana bose usanga ari abari munsi y’imyaka 16 ,aba bakagombye kuba bari mu mashuri bari kwiga ariko ugasanga bari muri iyo mirimo.
Yagize ati. “Muri aka karere dufite abana bavuye mu ishuri bagomba gusubiramo, birirwa bakora imirimo itandukanye nko gukora mu byayi, kwikorera imizigo ,gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi,…tugiye guhagurukira iki kibazo tujya mu midugudu kureba abakoresha abana iyo mirimo bafatirwe ibihano ,abana basubizwe ku ishuri.”
Naho ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi avuga ko muri aka karere habarurwa abana bagera ku 6378 bari barataye ishuri umwaka ushize WA 2016,muri uyu mwaka wa 2017 abana bagera ku 1603 bagarurwa mu ishuri mu gihe kuri ubu habarurwa abagera kuri 4775 bataye ishuri bataragaruka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Prince Th éog ène NZABIHIMANA/Bwiza.com


