Mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, hakozwe urutonde ruriho amazina y’Abatutsi bagombaga kwirukanwa ku kazi gusa n’abari batari baruriho basabwe kwibwiriza bakiyirukana ku kazi. Uru rutonde rwasohotse kuwa 27 Werurwe 1973 ruriho abantu batanu gusa nk’uko igitabo Imibereho y’Abatutsi kuri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri (2004) cyanditswe na Antoine Mugesera kibivuga. Abasohotse kuri uru rutonde harimo: Kabagema Phocas, Kambali Come, Rutazibwa Ignace, Rugengamanzi Chrysostome na Gashumba Appolinaire. Iki gitabo kivuga ko hejuru y’uru rutonde, haje urupapuro rwirukana Abatutsi mu kazi rugira ruti ” Umututsi wese yaba yanditse cyangwa atanditse agomba kugenda, yaba akora kuri perefegitura, yaba yigisha cyangwa akora ahandi.” Ibi bivuze ko Umututsi wabaga atashyizwe ku rutonde, yagombaga kwibwiriza akava ku kazi yakoraga. Ibi byabaye kuri Gakwaya wakoraga mu bugenzuzi bw’imari muri za komini. Abatutsi benshi bumviye amabwiriza y’ubutegetsi, bikura ku kazi kandi batari ku rutonde. Nyuma y’aho ibyo kwirukana birangiye bisa naho Leta igiye gutanga “ihumure”, Abatutsi ntibemerewe gusubira mu kazi. Aya ni amagambo yari muri raporo ya Perefe wavugaga ko bigoye gusubiza ibintu mu buryo. Yanditse agira ati ” Abagomba kudufasha nibo bari kubyica, muri parquet barwanye kubera umukozi w’Umututsi wagarutse mu mirimo.” Ibi ngo byaturutse kuba bamwe barashakaga ko agaruka mu kazi, abandi bakabyanga, bararwana. Uku kwirukana Abatutsi mu kazi biri mu karengane kakorerwaga aba baturage Leta irebera. Kutagendera ku mategeko, ivanguramoko n’umuco wo kudahana byahawe intebe na Leta ya Kayibanda. Gusa nanone, bivugwa ko izi mvururu zatizwaga umurindi n’abari bagamije kwerekana ko Leta ye inaniwe, bityo ko ikwiriye ari nako byaje kugenda kuwa 5 Nyakanga 1975 ubwo yahirikwaga na Gen. Juvenal Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo icyo gihe.


