Gisagara: E-KAYE,intwaro yo kurwanya akarengane no gutanga serivise inoze

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo gutanga serivise zinogeye abaturage hashyizweho E-KAYE nk’intwaro yo kurwanya akarengane na ruswa bifasha kumenya niba uwagannye ubuyobozi yakiriwe neza.
Gahunda bise E-KAYE (Eletronic Book) ifasha akarere gutanga amakuru ko umuturage wagannye inzego z’ubuyobozi yakiriwe neza,ibi bikaba bikorwa kuva ku Kagari kugeza ku Karere aho umuturage wagannye ubuyobozi bimenyekana niba yakiriwe neza .Ibi bikamenywa bikurije uko inzego zikurikirana uhereye mu Kagari aho umuyobozi w’Umurenge amenya niba abaturage bagannye Utugari ayobora bakiriwe neza,uw’Akarere nawe akamenya niba abagannye utugari n’Imirenge bakiriwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

umuturage wa Gisagara/bwiza.com
Ndagijimana Simon umuturage wa Gisagara mu murenge wa Mamba

Ndagijimana Simon umuturage utuye mu murenge wa Mamba avuga ko E-KAYE ari ingirakamaro kuko ifasha kukuba ntawe ubarenganya ati :”Ubundi Ikayi imenywa n’abantu bagira ibibabazo bashaka ko ubuyobozi bubibakemurira aho ku umudugudu tuba dufite aho bandika ibyo bibabazo tuba twagize ariko natwe bakadusaba kugira Ikayi kugirango batwandikiremo ibyo nubundi baba banditse mu ubuyobozi.”
Simon Avuga ko ibintu avuga abizi neza ko E-KAYE (Eletronic Book) iyo bayikwandikiyemo mu gihe cy’imihigo abayobozi bamanuka bakaza kureba ko ibibazo abaturagege bagejeje mu buyobozi byakemutse,aho bareba mu Ikayi y’umuturage bakabihuza nibyo nabo banditse mu bitabo byabo byabo cyangwa Imashini(Computer).
Ati:”Ndakubwiza ukuri E-KAYE yakemuye byinshi kuko ntawakubindikiranya ngo ntiwamugejejeho ikibazo kandi ubifite mu Ikayi yawe ndetse nawe abifite, kuko yo ntiwanabeshya ngo bishoboke kuko mu gihe cyo kureba ko byakemutse bareba mu E-KAYE (Eletronic Book) y’ubuyobozi niyawe .”
Ntariningoga Jerome mayor-gisagara/bwiza.com
Rutaburingoga Jerome umuyobozi w’Akarere ka Gisagara

umuyobozi w’Akarere ka GisagaraRutaburingoga Jerome avuga ko uburyo bwo kwakira abaturage bwubatse neza, ko niyo umuturage agannye inzego z’ubuyobozi ahabwa serivise yaje gusaba bikandikwa muri mashini E-KAYE (Software) cyangwa E-KAYE (Eletronic Book) barangiza bakabimwandikira muri karine cyangwa ikayi umuturage aba yaje yitwaje hanyuma nawe agatwara ibisa nibyo bamwandikiye mu mashini ubuyobozi nabwo bugasigarana ibiri muri E-KAYE (Eletronic Book).
Avuga ko iyi ari intwaro ibafasha gutanga serivise nziza no gukemura ibibazo abaturage baba bafite kandi ko urwego rw’umuvunyi rwabahaye igihembo mu mwaka wa 2016 nk’ababashije kurwanya ruswa n’akarengane babikesheje ko inzego z’ubuyobozi zifata ibyemezo vuba igihe hari ikigaragaye aho hari za Komite zishinzwe kurwanya ruswa uburyo ziterana n’uburyo zikurikirana ahagaragaye ibyaha ndetse na Telefone yashyizweho y’ubuntu buri muturage agahamagara,hagashyirwaho n’umukozi ubishinzwe buri cy’umweru agatanga raporo agaragaza abahamagaye nibibazo bamugejejeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gusahaka gukemura ibibazo by’Abaturage no kurwanya akarengane, Akarere ka Gisagara gafite ikiganiro gitambuka kuri radiyo buri cy’umweru aho buri muturage ahabwa ijambo hakoreshejwe telefone akaba yavuga ibibazo bye cyangwa agashima ndetse bimwe bigakemurwa. Akarere kandi gafite ikinyamakuru aho ku urupapuro rwacyo rwambere hagaragaraho amagambo yamagana ruswa n’akarengane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *