Kuri uyu wa 23 Kanama 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi mu Karere ka Gisagara gukemura ikibazo cy’abana b’Abanyarwanda baca mu rihumye ababyeyi babo bakajya gushakira ubwatsi bw’amatungo mu Burundi, asiga abahaye umurongo wo kugikemuramo.
Ni mu nama yagiranye n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’Akarere, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri afite mu Ntara y’Amajyepfo, aho areba aho abaturage bageze mu iterambere ndetse n’imibereho yabo. Yashimye intambwe Abanyagisagara bateye, gusa avuga ko bikiri ikibazo kubona hari abana bajya gushakira ubwatsi bw’amatungo muri iki gihugu gituranyi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ni we wabanje gukomoza kuri iki kibazo ati: “Turacyahura n’ibijyanye n’abana bacu bambuka umupaka bakaba bahurirayo n’ikibazo cy’umutekano, akenshi baba bagiye gushaka ubwatsi.” Minisitiri Shyaka ati: “Abana bakagira batya bakaba baranyereye, bagaca mu byanzu ngo bagiye gushaka ubwatsi, tugiye gushakira ubwatsi hakurya y’Akanyaru?”
Minisitiri Shyaka yakomeje ati: “Waba Imbanzabigwi hanyuma ibyatsi bikagushyira hasi? Ntabwo Imbanzabigwi yananirwa ibyatsi.” Yasabye abarimo abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi (agronomes) kumubwira aho iki kibazo kigeze gikemuka, umwe asubiza ko mu kwezi k’Ugushyingo 2020 bamwe bazaba batangiye gusarura urubingo.
Yatanze kandi umurongo, asaba abaturage kwiha intego yo kuba buri wese ku Bunani (tariki ya 1 Mutarama 2021) yaba yarakemuye ikibazo cy’ubwatsi, boroye kandi barubatse ibiraro.
Minisitiri Shyaka yakomeje gusaba abaturage kurinda imbibi z’u Rwanda n’u Burundi mu rwego rwo kurinda umutekano no gukumira ibyago bwo kwandura icyorezo cya Covid-19. Abaturage biyemeje kuba maso, bagakurikirana amakuru kandi bakayatanga ku gihe.
Ati: “Bisaba kuba maso, bisaba kuba umuntu wese tumuzi, bisaba kureba imbibi, bisaba ko turinda tukamenya umuturage wese.” Kuri we, umutekano udahari igihugu cyaba cyubaka ku musenyi kandi cyariyemeje kubaka ku rutare.
Habaye inama yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rw’Akarere ndetse n’abavuga rikumvikana


Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice na we yitabiriye iyi nama
Amafoto: Biregeya Justin


