Gisagara: Ubwoba bwa COVD-19 ni bwose ku bakora mu ruganda rwa nyiramugengeri

Sangiza iyi nkuru

Abakozi b’uruganda rwa Hakan Peat Power Plant rutunganya nyiramugengeri ruyibyazamo amashanyarazi, ruri mu Murenge wa Mamba bavuga ko bafite impungenge z’uko bashobora kwandura icyorezo cya Coronavirus mu gihe nta cyaba gikozwe.

Ibi abakozi ba ruriya ruganda babishingira ku kuba amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Virusi ya Corona atubahirizwa uko bikwiye. Muri urwo ruganda habamo abanyarwanda ndetse n’Abahinde babakoresha bagera kuri 200.

Buri gitondo abakozi ba Hakan Peat Power Plant batonda umurongo bagapimwa umuriro, abagaragaje ibimenyetso cyangwa baketswe bakajyanwa ku kigo nderabuzima, basanga nta kibazo bafite bakagaruka mu kazi. Ibi nina ko bigenda ku banyamahanga.

Umwe mu bakozi ba ruriya ruganda wavuganye na Value News yagize ati ” Uretse no kuba twakwandurira kuri iyo mirongo tubyuka dutonzeho, n’abadupima ni abasekirite utamenya iyo babyigiye n’igihe baherewe ayo mahugurwa.”

Uyu mukozi avuga ko ari ikibazo kibakomereye kandi inzego zitandukanye zisa n’izakirengagije. Ati “ Turi abakozi basaga igihumbi, buri munsi duhurira muri resitora imwe, twirirwa duhererekanya ibikoresho ku ishansiye, utwo dupfukamunwa ntatwo tugira mbese n’ ibibazo bikomeye.”

Abakozi b’uruganda kandi impungenge zabo bazisanisha no kuba hari Umuhinde witwa Sharma ukora muri ruriya ruganda, abantu baramwitiranyije n’uwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yagaragayeho Coronavirus bwa mbere mu Rwanda, bigatuma abakozi b’uruganda bahorana ubwoba.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara ntibwemeranya n’abakozi b’uruganda

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Gasengayire ClĂ©mence, yabwiye Bwiza.com ko nta musekirite usuzuma abakozi muri ruriya ruganda.

Gasengayire yahamije aya makuru agira ati ” Ntabwo abasekirite basuzuma, hari itsinda ry’abaganga bahashinzwe by’umwihariko.”

Uyu muyobozi asanga abatanze ayo makuru ari abakunda “byacitse”. Ashimangira ko azi neza ko hari abaganga bashinzwe iyo site ndetse batangiye gukurikirana abarwayi bahakorera na mbere y’uko Coronavirus itera.

Mu gihe kandi abakozi bagaragaza impungenge zo kuba bahurira hamwe buri munsi bishobora guha urwaho icyorezo cya Virusi ya Corona, Gasengayire we si ko abibona ngo kuko ahantu bakorera ari hagari. Ati ” Aho bakarabira harahagije, ibikoresho by’isuku birahagije ku buryo twumva ko gukomeza gukora nta mpungenge kuko ingamba z’ubwirinzi twazikajijeyo.”

Gasengayire ngo abishingira ku kuba aho abaturage bakorera hari umwuka uhagije, bijyanye n’uko ari hagari ku buryo abakozi bategerana cyane.

Amabwiriza ya MINISANTE n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) asaba abantu kwimakaza umuco w’isuku bakaraba intoki, ndetse bakirinda icyatuma bahurira hamwe ari benshi kuko bishobora gutuma Coronavirus ikwirakwira buri munsi.

Mu Rwanda harabarurwa abantu 17 bamaze kwandura icyorezo cya Virusi ya Corona, ari na yo mpamvu Abanyarwanda bibutswa kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo gikomeza kwiyongera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *