Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Mbyayingabo Athanase wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi na Nsabimana Cyprien w’aka Kirehe, bakaba bakurikiranweho gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni icyaha aba bayobozi bombi basangiye na Rutikanga Joseph usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke.
RIB mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko “aba bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Kicukiro, Remera na Ruharambuga, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugirango zoherezwe mu bushinjacyaha.”
RIB ivuga ko yabafashe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’amasoko mu turere dutandukanye kandi rinakomeje.
Uru rwego nyuma yo kubafata rwavuze ko rwibutsa abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya nayo ari icyaha.
Uru rwego kandi rwashimangiye ko rutazadohoka gukurikirana uwo ariwe wese uzagaragaraho ibikorwa nk’ibyo.



One Response
Ibyo Nyakubahwa Paul Kagame yatangaje bigomba kubahirizwa kuko umutungo WA leta abawingwizaho barimo kwangiza igihugu ,ahubwo bamanuke no mu mirenge haraho nzabatungira agatoki