Goma: Nyuma ya Simba Ngezayo, umunyemari Nestor Mahano nawe yishwe arashwe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’umuherwe, Simba Ngezayo, uherutse kwicirwa mu mujyi wa Goma arashwe n’abantu bitwaje imbunda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ugushyingo, undi munyemari wakoraga mu bijyanye no kuvunja amafaranga y’amahanga witwa Nestor Mahano nawe yiciwe mu gace ka Katindo, muri uyu mujyi arashwe n’abantu batamenyekanye.

Umuyobozi wa Katindo yabwiye urubuga 7SUR7.CD ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Goma, mu gihe inzego z’ubucamanza ziri mu iperereza ngo abagize uruhare muri ubu bwicanyi bamenyekane.

“Hari ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30) ubwo yari atashye iwe abantu bitwaje imbunda bakamurasa amasasu menshi mu gatuza. Umushinjacyaha yamaze kubimenyeshwa kandi iperereza ryatangiye ngo hafatwe abicanyi,” ibi byatangajwe n’umuyobozi w’agace ka Katindo, Muhigirwa Ismaël.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Nestor Mahano asize umupfakazi n’abana babiri b’impanga.

Uyu ngo ni umuvunjayi wa 9 wishwe arashwe I Goma kuva uyu mwaka watangira. Ishyirahamwe ryabo ntirihwema kwamagana ubu bwicanyi bukorerwa abarigize rigasaba ko hatangwa ubutabera.

Ku rundi ruhande, ngo ubugizi bwa nabi mu Mujyi wa Goma bumaze kurenga urugero. Bukunze kurangwa n’ubwicanyi bukorerwa mu mujyi rwagati rimwe na rimwe ku manywa y’ihangu nk’uko byagendekeye umunyemari Simba Ngezayo wishwe arashwe mu ntangiriro z’uku kwezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *