Goma-Rubavu: RDF yavuze ko itazi iby’abasirikare bayo bashinjwa kuvogera ubutaka butagira nyirabwo

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango kuri uyu wa 11 Mara 2020 yavuze ko atazi iby’abasirikare bashinjwa kuvogera ubutaka butagira nyirabwo hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ku migi ya Rubavu na Goma.

Lt. Col. atangaje ibi nyuma y’aho Sosiyete Sivile mu gace ka Nyiragongo mu mugi wa Goma uhana imbibi n’umugi wa Rubavu mu Rwanda, ivuze ko guhera tariki ya 9 Mata 2020 abasirikare ba RDF bavogera ubutaka butagira nyirabwo (zone neutre).

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’iyi Sosiyete Sivile, Mambo Kwaya uvuga ko aba basirikare ari ab’u Rwanda bashinze inkambi muri ubu butaka buri hagati ya RDC n’u Rwanda ahagana ku mbago (Borne) ya 5.

Mambo Kwaya mu nkuru ya Radio Okapi avuga ko abaturage batewe impungenge n’umutekano wabo mu gihe nta ngabo z’igihugu cyabo ziba hafi aho, akaba yifuza ko abayobozi b’ibisirikare b’ibihugu byombi bahura bagakemura iki kibazo.

Bwiza.com yavuganye n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango, agira ati: “Ntacyo mbiziho gusa iyo haba hari ikibazo nari kubimenya.” Yongeyeho ko abikurikirana kugira ngo amenye niba koko hari ikibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisirikare ka 34 mu ngabo za RDC, Maj. Ndjike Kaiko, na we yavuze ko aya makuru ntayo azi kandi avanaho impungenge avuga ko imipaka y’igihugu cyabo irinzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *