Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yavuze kuri Bamporiki Edouard wamutakambiye asaba imbabazi, avuga ko uyu mugabo asanzwe ahora mu bibi bikaba ngombwa ko asaba imbabazi, agaragaza ko hari n’abandi bameze nka we.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco yemeye ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke, atakambira abarimo umukuru w’Igihugu asaba imbabazi.

Abinyujije kuri Twitter ye yagize ati: “Nyakubahwa Umukuru w’uRwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Bamporiki yemeye ko yakiriye indonke, nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku mirimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kubera “ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Ubutumwa bwe busaba imbabazi bwahise bukurura amarangamutima y’abakoresha urubuga rwa Twitter, bamwe bashyigikira imbabazi ze abandi bagaragaza ko akwiye guhanwa.

Umwe mu bakoresha Twitter witwa Yumva Jean Paul yifurije Bamporiki kugirirwa imbabazi z’Uwiteka n’abo yahaye ubutware, gusa amusaba kutazongera gukora amakosa nk’ayo yakoze ukundi.

Perezida Kagame avuga ku butumwa bw’uyu muntu, yavuze ko ibyo Bamporiki yasabwe byo kutongera ibisa nk’ibyo yakoze bifite ishingiro, yungamo ko uyu mugabo ahora mu bibi buri gihe agasaba kubabarirwa.

Ku bwa Perezida Kagame, kuba Bamporiki yahanwa hari icyo bishobora kumufasha.

Ati: “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha!”

Bamporiki yemeye ko yakiriye indonke, nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku mirimo na Perezida Kagame kubera “ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Ni ibikubiye mu itangazo rimuhagarika ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ejo ku wa Kane.

Bamporiki yahagaritswe nyuma y’amakuru yari yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uyu mugabo yaba yafatiwe mu cyuho yakira ruswa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruheruka gutangaza ko uyu mugabo afungiye iwe mu rugo.

Ruti: “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi
    Bamporiki warahemutse ariko imfura niyemera amakosa igasaba imba bazi nyakubahwa kagame nakumve akubabarire ariko karasubira niyombi

  2. Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi
    Bamporiki warahemutse ariko imfura niyemera amakosa igasaba imba bazi nyakubahwa kagame nakumve akubabarire ariko karasubira niyombi

  3. Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi
    birababaje kubumuntu wumuyobozi ukomeye kuriya aryaruswa

  4. Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi
    birababaje kubumuntu wumuyobozi ukomeye kuriya aryaruswa

  5. Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi
    Koko ntawe utagwa mu cyaha hariko ikibi ni ukubigira akamenyero! Ariko ubwo yorohereje ubugenzacyaha ndetse n ubutabera muri rusange ndamusabira imbabazi agirirwe impuhwe akomeze ubuzima busanzwe yenda wabona ya mitego yavuze aricyo gihe warumushibukanye!!

  6. Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi
    Koko ntawe utagwa mu cyaha hariko ikibi ni ukubigira akamenyero! Ariko ubwo yorohereje ubugenzacyaha ndetse n ubutabera muri rusange ndamusabira imbabazi agirirwe impuhwe akomeze ubuzima busanzwe yenda wabona ya mitego yavuze aricyo gihe warumushibukanye!!

  7. Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi
    Bamporiki muhehe imbabazi gusa nta zasubire

  8. Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi
    Bamporiki muhehe imbabazi gusa nta zasubire

  9. Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi
    Ibi Bamporiki yavuze ni amatakirangoyi .urumva HE amuziho amakosa menshi rero gusaba imbabazi kwe ni no kwihisha mu mutima w’ubunyobwa.murakoze

  10. Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi
    Ibi Bamporiki yavuze ni amatakirangoyi .urumva HE amuziho amakosa menshi rero gusaba imbabazi kwe ni no kwihisha mu mutima w’ubunyobwa.murakoze

  11. Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi
    Bamporiki aratakamba agasubizwa mu kanya gato ariko abaturage bo muri Bannyahe baracyatakamba nyuma y’imyaka 6 bambuwe utwabo! Ese abajura n’abandi bahemu nibo bakwiye guhabwa agaciro?

  12. Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi
    Bamporiki aratakamba agasubizwa mu kanya gato ariko abaturage bo muri Bannyahe baracyatakamba nyuma y’imyaka 6 bambuwe utwabo! Ese abajura n’abandi bahemu nibo bakwiye guhabwa agaciro?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *