Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis arasaba abaturage b’Umujyi wa Kigali kwirinda ibiza, bava mu manegeka kurusha uko bakwihutira gusana kandi bakiyarimo.
Ibi Min.Kaboneka yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gicurasi 2018, kuri Petit sitade i Remera, ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza ibikorwa by’icyumweru cy’umujyanama. Gahunda yari imaze icyumweru mu turere tugize Umujyi wa Kigali abajyanama begera abaturage kubumva, kubakemurira ibibazo no kwakira ibitekerezo byabo.
Nyuma yo gusaba abayobozi kumanuka bakajya gusobanurira abaturage mu midugudu igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, Minisitiri Kaboneka yasabye abaturage kwirinda gukodesha inzu ziri mu kaga cyangwa mu manegeka, kuko ngo bisa no ‘kwigurira urupfu’.
Yagize ati “Gusana ni uburenganzira bwa buri muturage ariko gusana ibyangijwe n’ibiza utabanje gukuraho impamvu z’ibyo biza, uba uri kwiyahura. Nka Leta turakugira inama yo kuva mu manegeka aho gusaba kuyasana”.
Minisitiri Kaboneka yashimiye abajyanama bagize igitekerezo cyo kwegera abaturage, ko ari umuco mwiza batojwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu rwego rw’imiyoborere myiza na Demokarasi.
Yasabye abaturage b’Umujyi wa Kigali kubungabunga umutekano n’isuku kuko bihesha isura nziza u Rwanda, ati “Kigali imaze kumenyerwa n’inama mpuzamahanga kandi iyo zahateraniye biba amahirwe bikatugirira akamaro; turasabwa kwita ku isuku aho dutuye cyangwa dukorera.
Mu gusoza iki cyumweru cy’ubujyanama, abajyanama bageneye inkunga y’amafaranga miliyoni ebyiri buri Karere mu tugize Umujyi wa Kigali kugira ngo azakoreshwe mu gusakara ubwiherero bw’abaturage batishoboye.
Ibiza byatewe n’imvura bimaze guhitana abasaga 200, byangije imitungo y’abaturage ndetse binasenya ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibiraro. Gasabo na Nyarugenge nk’uturere tw’Umujyi wa Kigali, tuza mu twakozweho n’ibi biza mu gihugu hose.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



