Gusubika Shampiyona ni icyemezo cy’ubunebwe_Sadate anenga Minisitiri Munyangaju

Sangiza iyi nkuru

Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yanenze Minisiteri ya Siporo avuga ko icyemezo yafashe cyo guhagarika shampiyona y’u Rwanda ari icy’ubunebwe.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Kane ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abandura iki cyorezo mu gihugu.

Amabwiriza mashya yashyizweho na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, azatangira kubahirizwa ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022, akazamara iminsi 30.

Imwe mu ngingo iyakubiyemo ivuga ko “Imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo birasubitswe.”

Ibi bivuze ko shampiyona zitandukanye zakinwaga zirimo n’iy’icyiciro cya mbere yari igeze ku munsi wa 11 zasubitswe.

Ni icyemezo kitakiriwe neza na benshi mu bakunzi ba Siporo, kugeza kuri Munyakazi Sadate utatinye kucyita ‘icyemezo cy’ubunebwe’, yungamo ko hari izindi ngamba zari gufatwa bitabaye ngombwa ko hasubikwa Shampiyona.

Uyu mugabo abinyujije kuri Twitter ye yagize ati: ” Hari izindi ngamba nyinshi zari gufatwa bidasabye gusubika shampiyona, keretse niba tugifata Sports nko kwishimisha tutayifata nk’urwego rwishoramari.”

Yunzemo ati: “Njye mbona gusubika shampiyona ari icyemezo cy’ubunebwe. I am so sad [Ndababaye cyane].”

Sadate yabwiye Minisitiri wa Siporo ko gusubika shampiyona ari icyemezo kidakwiye, atanga urugero rw’uko niba muri week-end utubari twitabirwa Wenda n’abantu miliyoni 4, insengero zikitabirwa n’abandi nkabo byumvikanisha ko shampiyona yitabirwa n’abantu batarenze 640 atari yo kibazo.

Sadate si we wenyine wamaganye kiriya cyemezo kuko hari na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bagaragaje ko batacyishimiye bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Abenshi bibajije impamvu Minisiteri yahisemo guhagarika shampiyona, nyamara nta mufana wemerewe kujya muri Stade ndetse amakipe yose akaba yarakingiye abantu bayo, ibirenze ibyo abakinnyi bakaba babanza kwipimisha mbere y’imikino.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *