Gutanga ikizamini cy’Icyongereza ku barimu ba kaminuza mbona atari cyo kizakemura ireme ry’uburezi- Umwarimu

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ivuga ko igiye kuzajya itanga ikizamini cy’icyongereza ku barimu ba kaminuza, ariko ku ruhande rwabo bakabinenga bavuga ko umwana apfa mu iterura.

Abarimu bavuga ko umwana atamenyera ururimi muri kaminuza mu gihe atarwigiye mu mashuri abanza, cyangwa se ayisumbuye.

Umwe muri aba barimu waganiriye n’ijwi ry’Amerika, avuga ati “ntekereza ko kuzatanga ikizamini ku barimu cy’icyongereza atari cyo kizakemura ireme ry’uburezi, kurangiza umwana adashobora kuvuga imbere y’abantu byahera hasi ku bwanjye”.

Avuga ko muri kaminuza umunyeshuri ahiga imyaka ine gusa kandi mu amashuri abanza n’ayisumbuye yarahize imyaka 12 yose, avuga ati “iyo yapfiriye ahongaho rero kugirango bikosorwe hano muri kaminuza ntabwo byoroshye, mu gihe ururimi atarutangiriye hasi ngo arwige neza ntabwo muri kaminuza ariho rwakosorerwa”.

Bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza bavuga ko bapfira mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ko abana bize neza bakiri hasi bagera muri kaminuza nta kibazo cyo kumva, kwandika no kuvuga icyongereza bafite.

Umunyeshuri ati “Ubundi dupfira mu masegonderi, umwarimu wa kaminuza ntabwo azaza kukwigisha icyongereza, ntabwo azaza kukwigisha ngo bavuga iki ngiki, icyo akubwira ni ukuguha introduction ibindi ukabishaka”.

Undi munyeshuri nawe arunga mu rya mugenzi we, ati “ubundi umwana yakagombye gutangirira muri pirimeri yigishwa neza icyongereza noneho yagera muri segonderi bikaba akarusho, izo mbaraga zagakwiye kujya muri pirimeri cyangwa se muri segonderi”.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko irimo gutegura neza iyi gahunda ishobora gutangirana n’umwaka utaha, n’ubwo ku ikubitiro ibizamini bizajya bihabwa abarimu ba kaminuza ariko Minisitiri Dr Eugène Mutimura avuga ko bizagera no ku barimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

muti
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

YouTube player

Barungi Alice/ Bwiza.com

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *