IMG-20250618-WA0023

Guverineri wa Tanganyika yatangiye kwikanga M23 i Kalemie

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara ya Tanganyika yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christian Kitungwa Muteba, yagaragaje impungenge z’uko abarwanyi ba AFC/M23 bashobora kwinjira mu mujyi wa Kalemie, ashimangira ko inzego z’umutekano zatangiye kubahiga no gukaza ingamba zo kubabuza kuhagera.

Aya magambo yayatangaje agarutse i Kalemie, nyuma y’umukwabu wakozwe n’ingabo za FARDC wafatiwemo abasirikare bavugwaho gutoroka igisirikare n’abandi bantu bakekwaho ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Kitungwa yavuze ko Tanganyika itazigera iba indiri ya AFC/M23 cyangwa abo yise intumwa zayo.

Ati: “Tanganyika si ahantu ha AFC/M23 cyangwa Abanyarwanda. Ntibazahagera. Abohereza intumwa cyangwa abinjira rwihishwa hano muri Tanganyika turabazi kandi tuzabahiga. Batangire guhunga ubu. Tanganyika si ikiraro cya M23 cyangwa u Rwanda.”

Guverineri wa Tanganyika yavuze aya magambo, mu gihe mu ntara ayoboye hari urwikekwe rw’uko haba hari abarwanyi ba M23 baba baramaze kuhagera.

Amakuru kandi aturuka muri iyi ntara avuga ko hari abasirikare bo mu ngabo za Congo Kinshasa bagombaga koherezwa mu mujyi wa Baraka aho bagombaga kuva boherezwa kurwana na AFC/M23 ndetse na Twirwaneho, ariko baza kubyanga bagaragaza ko nta bushobozi bafite bwo guhangana n’iriya mitwe.

Ibi byatumye abo basirikare bigumura baragenda, mu gihe abandi bahanganye na bagenzi babo hagapfa abarirwa mu icumi.

FARDC ivuga ko mu mukwabu yaje gukora, yawugatiyemo abasirikare bari batorotse igisirikare n’abantu bakekwaho ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Aba bose bajyanywe muri gereza nkuru ya Kalemie, aho bategereje ko dosiye zabo zisuzumwa n’inzego z’ubutabera.

Tanganyika ihana imbibi n’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, imwe mu zikomeje kugenzurwa igice na AFC/M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply