Guverinoma ya Tanzania yahagaritse kugeza igihe kitazwi ibitaramo, amaserukiramuco ndetse n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi; nk’uburyo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Abel Makubi.
Yavuze ko ibikorwa byose bihuriza abantu hamwe nk’utubari ndetse n’inzu z’imyidagaduro bigomba kuyoboka amabwiriza mashya yashyizweho na Guverinoma.
Yagize ati: “Turasaba dukomeje ko imihango yose ihagarara muri iki gihe kugeza igihe tuzatangariza, iki ni ikibazo cy’agateganyo kandi intego ya guverinoma ni ukugabanya ibyanzu bya Covid19.”
Yakomeje avuga ko “bibaye ngombwa ko imihango ikorerwa ahantu hisagaguye cyangwa ikabera muri salle igomba kuba mu gihe gito, umubare w’abatumirwa ukaba muto kugira ngo bashobore guhabwa intera ya metero imwe cyangwa irenzeho.”
Makubi yavuze ko mu gihe hari ibikorwa bidashobora gutegereza ko ikibazo kugenza amaguru make, ba nyirabyo bakwiye gufata ingamba zirimo gupima umuriro ababayoboka.
Yavuze kandi ko abategura ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi bakwiye gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza ndetse n’isabune, cyangwa imiti isukura intoki.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


