Umusore w’imyaka 26 y’amavuko yasanzwe mu cyumba cye yapfuye nyuma yo kumara umwanya munini yikinishiriza imbere ya mudasobwa ye.

Christopher Harrold wari umunyeshuri ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza , abaturanyi be bemeza ko nyuma yo kumara umwanya batamubona ngo bahisemo kujya kureba icyo yabaye niko gusanga umurambo we mu nguni y’icyumba.
Bivugwa ko ibyishimo bidasanzwe uyu musore yakuraga mu kwikinisha ari byo byabaye intandaro yo kubura umwuka mwiza (Oxygene) mu bwonko niko guhita yikubita hasi uko yakabaye.
Nubwo nta makuru yimbitse ku rupfu rw’uyu musore uretse ibyo bimenyetso byo kwikinisha byabigaragaje, ngo nta mugambi wundi yari afite wo kwiyahura, gusa ibizamini bigaruka kuri uku kwikinisha nk’intandaro y’urwo rupfu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urupfu nk’uru si ubwa mbere rugaragaye, kuko no mu gihe gishize hagaragaye umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 wapfuye ubwo yarimo asomana n’umusore w’inshuti ye nkuko Uganda Showbiz yabitangaje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


