Habumuremyi yongeye gutumirwa muri Unity Club

Sangiza iyi nkuru

Pierre Damien Habumuremyi, uherutse kubabarirwa na Perezida Kagame Paul, avuga ko umufasha w’umukuru w’igihugu, Jeannette Kagame, yongeye kumutumira mu muryango Unity Club Intwararumuri.

Uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w’Intebe, kuri Twitter yavuze ko Madamu Jeannette Kagame yongeye kumutumira nyuma yo gufungurwa. Yagize ati ” Kuri Nyakubahwa umufasha mukuru w’igihugu, mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye, mbashimiye ku mahirwe yo kongera kuntumira muri Unity Club.”

Yongeye gushimira Perezida Kagame, ati ” Namwe Nyakubahwa Paul Kagame, nanone mbashimiye imbabazi mwampaye,zatumye nongera gutumirwa muri Unity Club…”

Habumuremyi ariko ntiyavuze niba yari yarigeze kwamburwa ubunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri cyangwa niba ari uko yaramaze iminsi rugeretse mu nkiko adahura n’abandi banyamuryango.

Ihuriro Unity Club Intwararumuri ribamo abayobozi n’abahoze ari abayobozi n’abafasha babo.

Ryashinzwe mu mwaka wa 1996 nibwo ihuriro Unity Club Intwararumuri ku gitekerezo cya Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, hagamijwe kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari bwarasenyutse biturutse kuri jenoside yakorewe Abatutsi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Habumuremyi yongeye gutumirwa muri Unity Club
    Unity Club,,,, N’ibyagaciro kugira abayobozi nkamwe,!!! mushyigikira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Murindatwa. Murabanyamurava. Mwubahwe babyeyi. H.E,,????????????????

  2. Habumuremyi yongeye gutumirwa muri Unity Club
    Unity Club,,,, N’ibyagaciro kugira abayobozi nkamwe,!!! mushyigikira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Murindatwa. Murabanyamurava. Mwubahwe babyeyi. H.E,,????????????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *