Abacamanza bagaragaje urujijo ku bisobanuro byatanzwe na Gen Mujyambere n’uburyo yari umuntu ukomeye muri FDLR, mu gihe we yavugaga ko nta mabwiriza ayo ariyo yose yigeraga atanga.
Urukiko rukuru urugereko rwarwo ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rwumvise abandi bahoze bafite inshingano mu mutwe wa FDLR bafatiwe muri DR Congo bakorezwa mu Rwanda mu myaka ishize. General’ Leopold Mujyambere wahoze ari kapiteni mu ngabo zarindaga uwari Perezida Juvénal Habyarimana na ‘Colonel’ Felicien Ruzindana nibo bumviswe n’urukiko kuri uyu wa Gatatu biregura. Leopold Mujyambere wahoze ari kapiteni mu ngabo zatsinzwe umutwe warindaga Perezida Juvenal Habyarimana, muri FDLR yageze ku ipeti rya Jenerali ndetse yabaye ukuriye ibikorwa bya gisirikare byawo mbere yo gufatirwa i Goma mu 2016 akoherezwa mu Rwanda mu 2018. Mujyambere yabwiye urukiko ko mu 1994 yari mu bagiye i Arusha mbere gutegura umutekano wa Habyarimana akanahava nyuma y’uko indege ya perezida ihanuwe agahitira i Goma aho yashinzwe kurinda umurambo wa Habyarimana, nyuma agahungira i Bukavu n’umuryango we. Yavuze ko yabaye muri FDLR bakaza kumuroga agahagarika akazi by’agateganyo ngo ajye kwivuza. Yavuze ko nubwo yari umukuru w’abarwanyi muri FDLR ariko nta ngufu yari afite, nta burenganzira bwo gusinya, nta n’itumanaho yari afite. Yavuze ko kuba FDLR ari umutwe w’iterabwoba atabibazwa nkawe, ko we yabazwa ibyo yakoze bwite. Yahakanye ko nta bitero ku Rwanda yigeze ajyamo ndetse ko ibyinshi yabimenyeye mu rukiko mu Rwanda. FDLR yagiye igaba ibitero bitandukanye byiciwemo abantu mu bihe bitandukanye mu myaka ishize, leta ya Kigali ivuga ko uyu ari umutwe w’iterabwoba kandi urimo bamwe mu basize bakoze jenoside mu Rwanda. BBC yakurikiranye iburanisha yanditse iti ” Abacamanza bagaragaje urujijo ku bisobanuro byatanzwe na Mujyambere n’uburyo yari umuntu ukomeye muri FDLR, mu gihe we yavugaga ko nta mabwiriza ayo ariyo yose yigeraga atanga.” Abaregwa batandatu bose hamwe baregwa ibyaha bitatu; kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubugambanyi, no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Ibyaha bishingiye ku bitero FDLR ikorera ku butaka bwa Congo yagiye igaba ku Rwanda mu myaka yashize. Bose barabihakana. Biteganyijwe ko urukiko ruzumva abandi babiri basigaye tariki 21 na 22 z’ukwezi gutaha k’Ukuboza.


