Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera i Nyanza rwafashwe umwanzuro niba Nsabimana Callixte wari wariyise ‘Majoro Sankara’ yaburanishirizwa hamwe n’uwahoze ari mu gisirikare cy’u Rwanda agatoroka, Private Muhire Dieudonne.
Ni inzitizi zari zagaragajwe n’uruhande rwunganira Sankara mu mategeko, rwavugaga ko nta mpamvu y’uko umukiriya warwo yaburanishirizwa hamwe na Muhire bivugwa ko ngo yari mu ngabo za FLN z’ishyaka MRCD kuri ubu akaba ari kuburanira mu rukiko rwa Gisirikare. Ubushinjacyaha bwari bukiri kuganira busuzuma niba aba bombi baburanishirizwa mu rukiko rwa Gisirikare kuko bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 17 Mutarama bwavuze ko bwasanze nta mpamvu yo kuba umusivile nka Sankara wari warihaye ipeti rya Majoro yaburanira mu rukiko rwa Gisirikare kuko uretse kuba bariya bombi bari bahuriye kuba bari muri iriya mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda ariko nta rindi sano bafitanye. Urukiko rwakomeje kuburanisha Sankara wakunze kwigamba ibitero byagabwe mu majyepfo y’u Rwanda bikanatwara ubuzima bwa bamwe. Mu iburanisha ry’uyu munsi kandi, muri uru rubanza hakiriwe ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Nsengiyumva Vincent wari umunyamanga Nshingwabikorwa wa Nyabimata, wagabwemo igitero akanatwikirwa imodoka ye, igashya igakongoka nk’uko BBC yari mu rukiko ibitangaza. Ubushinjacyaha bwahise butangira gusobanura ikirego cyabwo, bwavuze ko Sankara yahungiye muri Africa y’Epfo agahita yinjira mu ishyaka RNC [Ntiryemewe mu Rwanda] ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Buvuga ko mu bikorwa bigize icyaha cyo kurema umutwe ugamije guhunganya umutekano w’u Rwanda, Sankara yashinze ishyaka ryaje kwihuriza hamwe n’andi bikabyara impuzamashyaka MRCD ikuriwe na Paul Rusesabagina. Umushinjacyaha avuga ko Sankara wari no mu buyobozi bw’iyi mpuzamashyaka, yanaje kuba umuvugizi w’umutwe FLN wabyawe na MRCD. Ubushinjacyaha buvuga ko ibikorwa byakozwe na FLN bikanahitana bamwe mu Banyarwanda byabaga bikuriwe na Sankara kuko ari we wari umuvugizi w’uriya mutwe ahamagarira abawugize kwinjira muri buriya bwicanyi ndetse akanigamba ibyabaga byakozwe. Nsabimana wafatiwe muri Comores mu mwaka ushize, aregwa ibyaha 16 birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi. Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba. Iburanisha rizakomeza tariki ya 28 z’uku kwezi kwa Mutarama
2020.


