Hagaragaye ingurube ifite isura n’igitsina nk’iby’umuntu-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Mu Bushinwa hagaragaye icyana cy’ingurube gifite isura nk’iy’umuntu ndetse n’igitsina ku gahanga mu gihe izindi ngurube zisanzwe zigifite hafi no ku mukamba w’inda.
Amashusho yafashwe agaragaza imimerere idasanzwe, abayabonye bavuze ko byaba biterwa n’inkurikizi zo guhumanya ikirere zikomeje kwiganza muri icyo gihugu.
Wu Kung, w’imyaka 32, umwe mu babonye iyo ngurube, yemeje ko yari ifite isura nk’iy’umuntu kandi ikaba yari ifite igitsina nk’icy’umuntu ku gahanga nk’uko byatangajwe na Africansportlights.
pig
Kugeza ubu aya mashusho ntihamenyekanye aho uwayakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, gusa ku rundi ruhande iyo ngurube ngo ifite imisusire n’imwe mu ngurube z’ umwe mu bahinzi bo mu gace kamwe ko mu Bushinwa yagaragaye umwaka ushize.
Igitangaje, ayo mashusho akimara gukwirakwira ku binyamakuru bitandukanye, abantu batandukanye batangiye gushaka imikoranire ya hafi n’agace ka Tao bikekwa ko iyo ngurube yabonetsemo ngo bayigure bayitunge.
Gusa ikibabaje nanone n’uko ngo nyuma y’igihe gito icyo cyana cyapfuye nyuma yo kwangwa na nyina, gusa ibindi 19 byavukanye bisigara ari bizima.
ppppp1
Nyiri iyi ngurube ngo yari yamaze kwitegura ngo ayishyire ku Karubanda ijye ikurura ba mukerarugendo ubundi atangire gukirigita ifaranga, ariko birangira atabigezeho aka wa mugani ngo aho umutindi yanitse ntiriva.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *