Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Palestine, ivuga ko igisirikare cya Isiraheli cyibasiye ishuri riri hafi y’umujyi wa Deir al-Balah, uherereye rwagati muri Gaza gihitana byibuze Abanyapalestine 30 abandi 100 barakomereka.
Igisirikare cya Israel ‘IDF’ cyatangaje ko Hamas yifashishije ikigo cy’amashuri ngo igikoreshe nk’ibirindiro kugirango bibafashe gutegura ibitero kuri Israel ariko ngo iza kubimenya kare ibagabaho igitero mbere icyakora ihakana ko yarashe mu baturage.
Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza, yagaragaje ibimenyetso ko aba basivili bishwe yifashishije amashusho yafashwe kandi benshi muri bo akaba ari abana.
Igitero cya Deir al-Balah, cyavuzwe mu gihe IDF yari yategetse abasivili mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu bari bari mu bice byo mu majyepfo ya Khan Younis, kwimukira mu gace karinzwe ka l-Mawasi bityo kugirango barusheho kurindirwa umutekano.
Intambara y’izi mpande zombi yatangiye, igihe Hamas yagabaga igitero kuri Isiraheli ku ya 7 Ukwakira, ihitana abantu bagera ku 1200 abagera kuri 251 bafatwa bugwate.


