Bwiza

Hamenyekanye itariki nshya y'umuhuro wa ba Perezida Kagame, Tshisekedi na Trump

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 28 Ugushyingo 2025 saa 09:38
Hamenyekanye itariki nshya y'umuhuro wa ba Perezida Kagame, Tshisekedi na Trump

Ba Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byitezwe ko bazahura na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 4 Ukuboza 2025, mu nama izasiga bashyize umukono ku masezerano y'amahoro.

Amakuru kuri ubu avuga ko Washington ikomeje kotsa igitutu Kigali na Kinshasa, mu rwego rwo gushyira iherezo ku mwuka mubi umaze igihe hagati y'ibihugu byombi, ndetse n'intambara Kinshasa imaze imyaka ine iri hagati ya Kinshasa na AFC/M23.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo, yemeje ko guhurira i Washington na Tshisekedi bishoboka ndetse bikaba ari intambwe nziza, nyuma y'uko bagombaga guhura mu kwezi gushize k'Ukwakira no muri uku k'Ugushyingo ntibikunde.

Yagize ati: "Icy’uko guhurira i Washington byashoboka, tukaganira, tukemeranya cyangwa tukagira ibyo dusinya ni intambwe nziza. Ni intambwe nziza. Mu myaka yose yabanje, ntihabayeho ikintu nk’icyo. Twabonye abantu basura u Rwanda na Congo, bakihutira muri Loni, mu kanama gashinzwe umutekano, bagatanga amatangazo, bagatora imyanzuro.”

Yakomeje ati: "Ni yo mpamvu mu myaka ya mbere, twatakaje igihe kinini nta kintu gifatika tugeraho. Gahunda zombi, imwe ya Washington n’indi ya Doha ariko navuga ku ya Washington; iyi ni intambwe nziza iri mu cyerekezo cyiza, twaba tugeze mu bihe by’ingenzi biduha ibishoboka bigaragara n’icyizere cy’uko turi hafi yo kubona amahoro arambye, ni ikintu twakomeza kwizera no guharanira.”

Perezida Kagame yavuze ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwakoze neza kubera ko izindi gahunda z’amahoro zabanje zitigeze zitanga umusaruro nk’uwo ibiganiro by’amahoro bya Washington biri kugeraho.

Kagame icyakora yavuze ko n'ubwo Amerika iri gutanga umusanzu ukomeye mu gushakira u Rwanda na Congo amahoro, hagikenewe ubushake bw'ibihugu byombi n’ibindi bihugu byo mu karere, kuko kubura kwabwo mu biganiro bya Nairobi na Luanda ari byo byatumye bidatanga umusaruro.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.