Inzego z’umutekano muri Mali zatangaje ko abantu barenga 70 ari bo baguye mu gitero ibyihebe biheruka kugaba i Bamako mu murwa mukuru w’iki gihugu.
Ku wa kabiri tariki ya 17 Nzeri ni bwo ibyihebe byo mu mutwe wa Jama’s Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin wegamiye kuri Al Qaeda byateye ikigo gitoza abapolisi kabuhariwe n’ikibuga cy’indege cy’i Bamako, byica abapolisi bari ku ikosi ndetse kinatwikirwamo indege ya Perezida wa Mali.
Kugeza ubu Guverinoma ya Mali ntabwo iratangaza umubare w’abaguye muri kiriya gitero, gusa amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko ababarirwa muri 70 ari bo bishwe.
Ku wa Kabiri Leta ya Mali ibinyujije kuri Televiziyo yavuze ko “hari abantu bapfuye”, mu gihe Jama’s Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin yo yavuze ko “amagana y’abasirikare b’umwanzi bishwe”.
Usibye indege ya Perezida wa Mali iki gitero cyanatwikiwemo izindi ndege esheshatu za gisirikare zirimo na drone, izindi enye zibuzwa gukora nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bibivuga.


