Hamenyekanye umunsi u Burusiya bushobora kugabiraho ibitero bya mbere kuri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Ibiro bishinzwe ubutasi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika (CIA) byatangaje amakuru y’ibanga y’uko u Burusiya buteganya kugaba ibitero bya mbere kuri Ukraine ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyatangaje ko CIA na Perezidansi ya Amerika bakiriye amakuru y’ibanga y’umugambi urambuye w’u Burusiya uteganyijwe ku itariki ya 16 Gashyantare.

Amakuru y’uyu mugambi ngo yashyikirijwe Perezida Joe Biden wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, na we awuganiraho mu ibanga rikomeye n’inshuti ze zo mu muryango wa OTAN.

Amakuru avuga ko Amerika na OTAN bamaze kunoza gahunda yo gufunga inzira Ingabo z’u Burusiya zishobora kunyuramo zitera Ukraine.

Amwe mu mayeri Leta Zunze ubumwe zamaze gufata mu guca intege uriya mugambi w’u Burusiya ngo harimo kubutamariza mu itangazamakuru, nk’uko Der Speigel yakomeje ibitangaza.

Amerika iheruka gutangaza ko isaha n’isaha u Burusiya bwatera Ukraine, ibyatumye isaba abaturage bayo kuva muri kiriya gihugu bwangu.

U Bwongereza na bwo buheruka gusaba abaturage babwo kuva muri kiriya gihugu, mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo ku munsi w’ejo wasabye abakozi bawo batari ab’ingenzi bakora muri Ambasade yawo i Kiev kuhava.

Hagati aho kuri uyu wa Gatandatu byitezwe ko Perezida Joe Biden wa Amerika aganira kuri Terefoni na mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya mu gushaka uburyo kiriya kibazo cyahoshywa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *