Gen. Stephen Townsend, umuyobozi w’ingabo z’Amerika muri Afurika (AFRICOM)afata ijambo mu nama y’Abakuru b’ingabo za Afurika ya 2022, hifashishijwe ikoranabuhanga ari i Roma, ko “ukuboko k’u Burusiya” gushobora kuba muri zimwe muri coup d’etats zagaragaye ku mugabane wa Afurika mu mwaka ushize.
Nyuma y’ikibazo cyabajijwe mu nama yo ku ya 3 Gashyantare ku bijyanye n’umubare w’ihirika ry’ubutegetsi ndetse n’uko bishoboka ko u Burusiya cyangwa u Bushinwa bubifitemo uruhare, Townsend yakoze ikintu kidasanzwe cyo gushyira mu majwi u Burusiya ku ruhare rwabwo muri Afurika, mu gihe amahanga arangariye ku mwuka w’amakimbirane muri Ukraine.
Townsend yagize ati: “Ntabwo twigeze tubibona, nta ruhare twabonye Abashinwa bagize muri izo coup d’etats.”
Ati: “Ku Burusiya, ngira ngo ntibisobanutse neza. Ndatekereza ko nakiriye raporo z’uruhare rw’u Burusiya byibuze muri Sudani mu bihe byashize. ”
Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Sudani ni rimwe mu ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare ryagezweho neza mu 2021, aho Tchad, Mali na Guinea na byo byahuye n’ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare mu mwaka ushize nk’uko iyi nkuru dukesha AirforcesTimes ikomeza ivuga.
Mu gihe Townsend yasobanuye neza ko atemera ko u Burusiya ari bwo bwagize uruhare runini mu guhirika ubutegetsi, yavuze ko uruhare rwabo rushobora kugaragara nk’impamvu.
Umuyobozi wa AFRICOM yavuze kandi ku buryo bwihariye ko hari abacanshuro muri Mali baturutse muri Wagner Group, umutwe w’abaparakomando bo mu Burusiya bamwe bemeza ko ari ishami rya Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya.
N’ubwo Mali n’u Burusiya bibihakana, Townsend yavuze ko Amerika yemeje amakuru avuga ko bahari, abagize Wagner babarirwa mu magana bari mu gihugu kandi bishoboka cyane ko abandi bari mu nzira.
Ati: “Twabonye abahiritse ubutegetsi muri Mali bazana abacanshuro b’Abarusiya mu gihugu cyabo”. “Barabatumiye.”
Townsend yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi bagira uruhare mu ntambara zo muri Syria, Libya, Sudani na Repubulika ya Centrafrica, ibya Wagner Group bitameze neza kuri Mali nk’igihugu.
Townsend yagize ati: “Ntibigera basiga ibintu ari byiza kuruta uko babisanze.” Ati: “Ubunararibonye bwanjye ni uko bazabisiga nabi kurushaho kandi banakamure igihugu ku kiguzi [cyacyo].”
Mu gihe Townsend yirinze kuvuga mu buryo bwihariye impamvu ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare ryafashe intera mu 2021, avuga ko bishobora guterwa n’ibura ry’imiyoborere myiza na ruswa.



2 Responses
Harakekwa ukuboko k’u Burusiya muri coup d’etats zimaze iminsi ziba muri Afurika
ariko kuki USA yishyira hejuru?ahubwo se aho america yagiye ikahasiga neza nihe?iraq?afghanistan?syria?iyaba ibihugu byose byakoranaga na Russia isi yahumeka
Harakekwa ukuboko k’u Burusiya muri coup d’etats zimaze iminsi ziba muri Afurika
ariko kuki USA yishyira hejuru?ahubwo se aho america yagiye ikahasiga neza nihe?iraq?afghanistan?syria?iyaba ibihugu byose byakoranaga na Russia isi yahumeka