Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni avuga ko abamurwanya badashobora gukuraho urukundo ishyaka rye rifitiwe n’abaturage kabone n’iyo yafashwa n’amahanga atigeze atunga agatoki.
Mu ibaruwa ndende yandikiye abaturage mu mpera z’icyumweru, Museveni yavuze ko opozisiyo ishobora gushingira ku binyoma gusa ngo gusa ngo ibikorwa by’ishyaka rye, National Resistance Movement (NRM) birivugira.
Muri iyi baruwa yabonweho na Chimpreports, Museveni yagize ati “ Hari ikintu opozisiyo yo n’amahanga ayifasha batabasha kwica, ni urukundo rwihangana abaturage bafitiye NRM kuva mu 1981. Birababaje kubona muri iki gihe hari itembere n’impinduka mu gihugu, abo muri opozisiyo, baravuga ko ntacyo NRM yakoze.”
Yakomeje agira ati “ Birababaje ariko na none ni byiza kuri NRM.”
Muri iyi baruwa ndende, Museveni yagarutse ku bikorwa byo kubaka ibikorwaremezo mu gihugu. Avuga ko ari ikimenyetso gifatika cyangana n’ibyo yise ibinyoma by’abamurwanya.
Ati” Ntiwashongesha imihanda, amashuri n’amashanyarazi ukoresheje ibinyoma.” Bafite [opozisiyo] abantu bo hanze bakorera tuzi neza. Igihe nikigera tuzabashyira hanze.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Yagarutse kandi ku nsinzi y’iri shyaka mu Karere ka Hoima na Kaboong. Yavuze ko ugutsindwa kwa opozisiyo muri utu turere, bishimangira ko abaturage bari inyuma ya NRM.


