Leta ya Tanzania yakuye urujijo ku bwenegihugu bw'abana ba Diamond na Zari
Minisiteri Ishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Tanzania yakuye urujijo ku kibazo cy’ubwenegihugu bw’abana babiri umuhanzi Diamond Platinumz yabyaranye na Zarinah Hassan (Zari). Nyuma y’aho Diamond yatandukaniye na Zari mu 2018, uyu muherwekazi w’Umugande ubarizwa muri Afurika y’Epfo yatwaye aba bana ( Tiffah Dangote na Nillan Dangote), yima se uburenganzira bwo kubareba kuko yamushinjaga kuba umubyeyi gito […]
Babiri bacyekwaho kwicira umukobwa mu cyahoze ari KIST bakatiwe gufungwa by'abateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko abasore babiri bakekwaho kwica Imanishimwe Sandrine wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe bategereje kuburana mu mizi. Tariki 8 Nzeri 2019 nibwo muri CST yahoze yitwa KIST, habonetse umurambo w’umukobwa wahigaga witwa Imanishimwe Sandrine w’imyaka 21 y’amavuko, aboneka yapfuye afite […]
Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo impunzi z'Abarundi zicyurwe ku ngufu
Impunzi z’Abarundi mu nkambi zo muri Tanzania zivuga ko zifite ubwoba ko umugambi wo kuzicyura ku ngufu ushobora gukorwa kuko igihe cyageze kandi nta kindi bongeye kubwirwa. Muri Kanama 2019, izi mpunzi zabwiwe na Leta ya Tanzania ko kuva ku itariki ya 1 Ukwakira bazatangira gucyurwa ku neza cyangwa se ku ngufu, iyi tariki ikaba […]
Urugomo mu Madini — Igice cya Kane
Urugomo mu Madini — Igice cya gatatu 3.2. Urugomo (violence) : Gusesengura violence duhereye mu byahishuwe (rĂ©vĂ©lation) Ibyahishuwe ni amagambo azwi nk’ava ku Mana. Muri uwo murongo nta cyava ku Mana cyagombye kurangwamo urugomo cg ibisa narwo kuko bivuye ku Mana y’Ukuri, ikunda Ukuri kandi y’Urukundo. Mu nyandiko nyinshi zitandukanye ndetse mu bitabo byitwa bitagatifu […]
Mc Philos umaze kubaka izina mu misango y’ubukwe yagaragaje iby’ingenzi abategura ubukwe bakwiriye kwitondera
Mc Philos ni umwe mu bayobora ibirori (Master of ceremony) ba mbere beza hano mu Rwanda bitewe n’ubuhanga n’indangagaciro agenda agaragaza. Uyu musangiza misango (MC) umaze kuba ishyiga ry’inyuma mu kuyobora ibirori bitandukanye cyane cyane mu bukwe, ni umugabo umaze kubaka izina muri uyu mwuga bitewe n’ubunararibonye ndetse n’itandukaniro n’abandi bakora uyu mwuga agenda agaragaza […]
Burera: Ukekwaho kwica abana batatu yigeze kubwira umubyeyi wabo ko azamukorera icyo atazibagirwa
Umukobwa witwa Bazubagira Clementine, wari umukozi wo mu rugo, wakunze gutungwa agatoki ko ari we waba warishe abana 3 bavukana ngo yigeze kuvuga ko azakora ikintu kitazibagirana kuri nyina ubabyara. Kuwa Gatandatu, tariki 21 Nzeri 2019 ahagana mu ma saa moya ni bwo inkuru y’iyicwa rya Iradukunda Yvonne w’imyaka 13, Mugisha Danny wari ufite 6, […]
Nta byinshi dufite byo gutanga ariko bike bihari turabisangira-Meya wa Bugesera ku kibazo cy’impunzi
Meya w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi avuga ko u Rwanda rwahisemo kwakira impunzi zivuye muri Libya atari uko rufite byinshi byo kuzitunga. Mu ijambo ryo guha ikaze izi mpunzi 66 mu cyumweru gishize, Meya Mutabazi yavuze ko izi mpunzi zizasaranya bike zizabisangira n’Abanyarwanda ku bw’umutima mwiza. Ati “ Nta byinshi dufite byo gutanga ariko bike […]
Nasanze Pasiteri yambitse umugore wanjye ubusa arimo kumukora mu mabere none yemeye kungurira moto
Muraho neza, ndi umugabo ufite umugore n’abana batatu, umugore wanjye amaze umwaka urengaho gato asengera mu barokore, naho njye n’ubundi nagumye mu gaturika, gusa ibyo nasanze arimo gukorerwa n’agahomamunwa. Ku wa Gatatu twari dufitanye gahunda yo kujyana ahantu saa kumi n’ebyiri ariko na none ambwira ko arabanza kwikoza ku rusengero, ko hari amasengesho aramara isaha. […]
Arifuza gushakana na musaza we kuko ngo amushimisha mu buriri
Umukobwa uvuga ko yitwa Divine wiga muri imwe muri kaminuza imwe yo mu Rwanda avuga ko yifuza gushyingiranwa na musaza we ukora muri imwe muri kompanyi itunganya ibinyobwa mu Rwanda, kuko ngo amushimisha mu buriri. Abinyujije kuri paji ye ya Facebook, uwitwa yvan Somayire yavuze ko uyu mukobwa afite iki kibazo kandi akaba yifuza kugirwa […]
Jya uhora usengera umugore wawe- Rev. Nibintije
Imigani 18:22 “ Ubonye umugore mwiza, aba abonye ikintu kiza, akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.” Umugore ni ingenzi K’ubuzima. Ni mugenzi wawe, ni umukunzi, ni mama w’abana bawe ndetse akaba n’inshuti yawe. Ni we ugutera imbaraga mu gihe uri mu bibazo, mukanafatanya ibyishimo. Uburyo bwiza bwo kumwereka agaciro afite kuri wowe ni ukumusengera buri munsi, […]
U Rwanda ntabwo rwishimiye inkuru ivuga ko Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Kizza Besigye
Abahagarariye ibihugu byombi hashize ibyumweru bibiri bumvikanye guhagarika ‘gusebanya’ mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ubu hari ubwoba ko ibi byaba bishobora kongera. I Kigali, inama ya mbere yahuje abahagarariye ibihugu byombi nyuma y’amasezerano y’i Luanda muri Angola, abategetsi bumvikanye ko impande zombi zihagarika ‘propaganda mbi’ mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga. Ku wa Gatandatu, ikinyamakuru New […]
Reba inyubako Perezida Nkurunziza agiye gukoreramo- AMAFOTO
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019, nibwo abayobozi batandukanye b’u Burundi bateraniye ahubatswe ingoro nshya y’umukuru w’igihugu muri Komini Mutimbuzi, mu Mujyi wa Bujumbura, bayitaha ku mugaragaro. Ni inyubako yubatswe ku nkunga ya Leta y’u Bushinwa, ikaba yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Nkurunziza, mu biroro byitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye z’u Burundi, abahagarariye ibihugu […]
Hari ikintu opozisiyo itabasha n’iyo yafashwa n’amahanga- Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni avuga ko abamurwanya badashobora gukuraho urukundo ishyaka rye rifitiwe n’abaturage kabone n’iyo yafashwa n’amahanga atigeze atunga agatoki. Mu ibaruwa ndende yandikiye abaturage mu mpera z’icyumweru, Museveni yavuze ko opozisiyo ishobora gushingira ku binyoma gusa ngo gusa ngo ibikorwa by’ishyaka rye, National Resistance Movement (NRM) birivugira. Muri iyi baruwa yabonweho na […]
Umugabo wa Fille Mutoni aricuza
Umugabo w’Umunyarwandakazi, Fille Mutoni ukorera umuziki muri Uganda, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats atangaza ko yicuza bitewe n’amakosa menshi yakoreye umugore we. Umubano wa Fille na Katamba nyuma yo gutandukana wajemo ibibazo byinshi. Aba bombi baranzwe no gutukana, gusebanya no gushinjanya byinshi byari byiganjemo gucana inyuma. Yifashishije paji ye ya instagram, kuwa 29 Nzeri […]
Nyamasheke: Min. Shyaka yasabye abayobozi b’Imidugudu gutangira serivisi ahazwi
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,Prof.Shyaka Anastase avuga ko nubwo urwego rw’umudugudu rutari mu nzego z’imitegekere bwite za Leta, rukwiye kugira aho rukorera heza kandi hazwi. Yabivuze ubwo kuri uyu wa gatandatu yifatanyaga n’abaturage b’umudugudu wa Nyagahingamu kagari ka Vugangoma mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke mu muganda usoza uku kwezi kwa Nzeri,aho yashyize ibuye ry’ifatizo […]