U Rwanda ntabwo rwishimiye inkuru ivuga ko Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Kizza Besigye

Sangiza iyi nkuru

Abahagarariye ibihugu byombi hashize ibyumweru bibiri bumvikanye guhagarika ‘gusebanya’ mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ubu hari ubwoba ko ibi byaba bishobora kongera.

I Kigali, inama ya mbere yahuje abahagarariye ibihugu byombi  nyuma y’amasezerano y’i Luanda muri Angola, abategetsi bumvikanye ko impande zombi zihagarika ‘propaganda mbi’ mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Ku wa Gatandatu, ikinyamakuru New Vision kibogamiye kuri Leta ya Uganda cyatangaje ko Perezida Paul Kagame aho yari ari mu nama i New York yabonanye na Kizza Besigye.

Besigye na Perezida Kagame bombi babaye abasirikare ba NRM bayoborwa na Yoweri Museveni, bafata n’ubutegetsi muri Uganda mu 1986.

Bwana Besigye ubu ni umunyapolitiki ufatwa nk’uza ku isonga mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

New Vision yanditse ko Bwana Besigye na  Kagame bakoze inama yihariye mu gihe cy’amasaha abiri, iruhande rw’inama rusange y’umuryango w’abibumbye yaberaga i New York.

Iki kinyamakuru kivuga ko cyahawe amakuru n’abo ku ruhande rwa Bwana Besigye batifuje gutangazwa, ko iyi yari inama ya gatatu ihuje aba bagabo bombi mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mu nkuru ya New Vision, umuvugizi wa guverinoma ya Uganda yavuze ko ‘Besigye ni umuntu ufite ubwisanzure bwo kujya aho ashaka no kuvugana n’uwo ashaka na Bwana Kagame abonana n’uwo ashaka’.

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye yabwiye ikinyamakuru The New Times, ko inkuru ya New Vision atari ukuri.

Bwana Busingye avuga ko iyo nkuru, ibangamiye amasezerano y’ubwumvikane y’i Luanda n’ayayakurikiye y’i Kigali yo ku itariki 16 z’uku kwezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *