Nta byinshi dufite byo gutanga ariko bike bihari turabisangira-Meya wa Bugesera ku kibazo cy’impunzi

Sangiza iyi nkuru

Meya w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi avuga ko u Rwanda rwahisemo kwakira impunzi zivuye muri Libya atari uko rufite byinshi byo kuzitunga.

Mu ijambo ryo guha ikaze izi mpunzi 66 mu cyumweru gishize, Meya Mutabazi yavuze ko izi mpunzi zizasaranya bike zizabisangira n’Abanyarwanda ku bw’umutima mwiza.

Ati “  Nta byinshi dufite byo gutanga ariko bike bihari turabisangira n’umtima mwiza.

Ati “ Ntibisaba ko tuba dufite byinshi kugira ngo tugire ibyo dutanga. Tuzasaranganya bike dufite n’umutima mwiza.”

Uhagarariye HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall avuga ko kuba izi mpunzi zarakiriwe mu Rwanda bitanga icyizere ku mutekano wazo ndetse no ku bwigenge bwazo.

Ati “ Benshi muri bo babagaho mu buzima bubi. Umwe muri bo yafunzwe imyaka ine ndetse hari n’umwana wavukiye muri gereza. Uyu munsi baje kuba mu mutekano, yewe nanavuga ko bafite uwbigenge.”

Izi mpunzi zakiriwe mu Karere ka Bugesera, zihuriza ku kuba zikeneye iby’ibanze birimo uburezi, ubuvuzi n’ibindi.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira n’izindi mu minsi iri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *