Hari ingofero zibujijwe kwambara muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda (UPDF) gitangaza ko bibujijwe kwambara ingofero itukura itagira urugara (beret) imenyerewe nk’iy’abashyigikiye People Powe ya Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.

Kuwa Mbere tariki 30 Nzeri ni bwo UPDF yatangaje ko ingofero zitukura ari umwambaro wihariye w’abasirikare, bityo ko uzayambara ari umusivili azajya afungwa nta kabuza. Ni ingofero zifatwa nk’ikirango cya People Power, kigaragaza “ukurwanya.”

Mu igazeti nshya yasohotse, izi ngofero zashyizwe mu myambaro  yambarwa n’abasirikare gusa bityo ko rubanda rusanzwe ruzayifatanwa rukwiye gufungwa mu gihe cy’imyaka itari munsi y’itanu.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire nk’uko The Daily Monitor ibitangaza, yavuze ko iki ari icyemezo cyamaze gufatwa n’ubuyobozi bukuru kandi ko kizashyirwa mu bikorwa,

Ati “ Uko UPDF izajya yambara byamaze gutangazwa. Byamaze kwemeza n’inzego nkuru z’igisirikare ndetse komite ibishinzwe yahawe umukoro wo gusoza iki gikorwa yari yarashinzwe mu myaka yashize.”

Brig. Karemire yavuze ko iki cyemezo kigamije gukomeza kuranga igisirikare cy’umwuga ndetse no kubahiriza purotokole y’Umurayngo wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Avugana na AFP kuri iki cyemezo, Bobi Wine yanenze iyi migirire avuga ko kumva UPDF yaciye izi ngofero ari ugushaka kuniga People Power, byaba ari ukwibeshya.

Ati “  Ni ugushaka kuniga icyari kibangamiye ubutegetsi bw’igitugu. People Power si iriya ngofero itukura. Turenze kiriya kimenyetso kituranga. Tuzakomeza urugamba rw’ukwishyira ukizana kw’ahazaza.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Bobi Wine aherutse gutangaza ko azahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu 2021. Ntiyatangaje niba People Power itegenya guhindura ikirango cyangwa niba izigomeka ku cyemezo cya UPDF.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *