Hari ububasha RIB ishobora kwamburwa

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, yagejejweho umushinga w’itegeko rishobora kwambura bumwe mu bubasha urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, bugasubizwa Polisi y’u Rwanda yari ibufite mbere.

Minisitiri w’Umutekano ufite mu nshingano Polisi, Alfred Gasana ni we wageje ku badepite uyu mushinga, asaba ko Polisi yahabwa ububasha bwuzuye bw’ubugenzacyaha ku byaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda n’ubwo gukora ibikorwa by’ibanze byerekeye iperereza ku byaha.

Nk’uko Taarifa ibivuga, Minisitiri Gasana yamenyesheje abadepite ko hari imbogamizi mu mikorere ya Polisi zikeneye gukemurwa mu rwego rw’amategeko, kugira ngo na yo ishobore kuzuza neza inshingano zayo.

Yavuze ko kuva RIB yashyirwaho mu 2017, Polisi itagifite ububasha bwo gusaka aho bikekwa ko hakorewe icyaha, ubwo gufatira ibintu bimwe na bimwe bifitanye isano n’icyaha, ubwo gukusanya ibimenyetso by’ibanze ahabereye icyaha n’ubwo kugenza ibyaha nk’impanuka zo mu muhanda.

Muri uyu mushinga, Minisitiri Gasana yasabye ko ibikorwa by’ibanze byerekeye iperereza birimo: gusaka, gufatira ibintu no gukusanya ibimenyetso byashyirwa mu bubasha bwa Polisi ariko raporo yabyo gashyikirizwa RIB mu gihe kitarenze amasaha 24.
Uyu mushinga abadepite bazawukoraho itora, bawemeze cyangwa bawange.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Hari ububasha RIB ishobora kwamburwa
    Ariko nkuko bisazwe Impanuka zo mumuhanda zigenzwa na police, ndetse no gusaka babikoraga ,nkuko na Mudugudu wahantu runaka yabikora ,ndumva ntagishya ,ahubwo yasaba ko basubizwa kwitwa abagenzacya,

    Erega namenyeko RIB na Police bitandukanye kure.

  2. Hari ububasha RIB ishobora kwamburwa
    Ariko nkuko bisazwe Impanuka zo mumuhanda zigenzwa na police, ndetse no gusaka babikoraga ,nkuko na Mudugudu wahantu runaka yabikora ,ndumva ntagishya ,ahubwo yasaba ko basubizwa kwitwa abagenzacya,

    Erega namenyeko RIB na Police bitandukanye kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *