Abantu batandukanye bakomeje kwibaza ku mukinnyi wa filimi w’Umunyamerikakazi, Angela Bassett w’imyaka 62 bibaza ku ibanga akoresha kugirango akmeze kugaragara nk’inkumi ku myaka ye nk’aho ikinyamakuru Afrikbuzz cyakoze inkuru cyahaye umutwe ugira uti, Angella Bassett ku myaka 62 aragaragara nk’inkumi y’imyaka 20 n’amaguru akurura.

Iki kinyamakuru kivuga ko Angela Bassett ari we kimenyetso kiza cy’indirimbo y’abahanzi Beyonce na Jay-Z bise Forever Young (Bisobanuye kuba muto iteka ryose), bagendeye ku kuntu akomeje kugaragara n’imyaka itari micye amaze kwibikaho, mu gihe hari abantu benshi bangana nawe cyangwa aruta ubona ko bashaje koko urebye nka Celine Dion w’imyaka 53 wagirango abyaye Bassett.

Kuri uyu wa Gatatu ushize, uyu mukinnyi wa filimi, wakinnye muri filimi zakunzwe twavuga mu ziheruka nka “Black Panther”, filimi y’uruhererekane, 9-11, yongeye kugaragara nk’umukobwa w’inkumi yambaye agakabutura kera gacikaguritse benshi bita déchiré ndetse n’umupira w’umuhondo uriho ubutumwa butangaje bugira buti “ Abagore birabura barabagirana bitandukanye,”

Ku mafoto aba afite n’isakoshi ku rutugu nayo y’umuhondo ndetse afite n’ibintu bisa nk’ibiribwa by’imboga n’imbuto aba avuye kugura mu isoko aba asohotsemo ubwo yafotorwaga.
Angela Bassett wavutse muri kanama 1958, yatangaiye gukina filimi mu 1985 akirangiza amasomo muri Kaminuza ya Yale, imwe mu makaminuza akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize ibijyanye n’imico y’Abanyafurika b’Abanyamerika (African-American Studies) yaboneye impamyabumenyi mu 1980, mbere yo gukomeza muri Yale School of Drama yo muri iyi kaminuza akiga ibijyanye no gukina amakinamico na filimi akabona impamyabumenyi yo ku rwego rwa M.F.A (Master of Fine Arts)mu 1983.

Izindi filimi zakunzwe za vuba Bassett yagaragayemo twavuga nka, “Olympus Has Fallen”, “London Has Fallen”, “Mission Impossible – Fallout”, “Avengers: Endgame”, ndetse akaba agomba no kugaragara mu gice cya kabiri cya Black Panther kiswe “Wakanda Forever” kizasohoka mu mwaka utaha wa 2022.

Umugabo we nawe n’umukinnyi wa filimi uzwi witwa Courtney B. Vance bashakanye mu 1997 bakaba bafitanye abana babiri b’impanga bavutse mu 2006 ariko baratwitiwe n’undi mugore, uwo bita “surrogate” mu Cyongereza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


