Haribazwa niba u Rwanda ruzitabira imikino y’inteko z’ishinga amategeko za EAC muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Abategura imikino y’abagize inteko ishinga amategeko z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bavuga ko bataramenya niba u Rwanda ruzitabira iyi mikino iteganyijwe gutangira kuwa 7 Ukuboza 2019.

Umuyobozi ushinzwe gutegrura iyi mikino, Gideon Gatpan yabwiye abanyamakuru ku wa 15 Ugushyingo ko batarategura uko amakipe azahura (fixtures) bitewe n’uko u Rwanda na Sudani y’epfo bataratangaza niba bazitabira iyi mikino.

Ati “ Ubu twakabaye dufite uko amakipe azahura by’agateganyo ariko ntibirakorwa kubera ko tutazi aho u Rwanda na Sudani y’Epfo bahagaze.”

Gatpan yakomeje agira ati “ Twabaye tubiretse, turacyavugana nabo. Dufite itsinda riri gusuzuma icyo twakora kugira ngo batbwire niba bazitabira cyangwa badahari.”

Uyu yibazaga uko ukwishyira hamwe kwa EAC kuzashoboka mu gihe hari ibihugu btajya byitabira muri zimwe muri gahunda zawo.
Ati “ Ibi bikorwa bite? Bitanga iyihe sura? Ni ubuhe butumwa bitanga ku batuye EAC?”

U Rwanda ntirwitabiriye nanone imikino yabereye mu Burundi mu 2018. Iyi mikino yabaye mu gihe ibihugu byarebaganga nabi.
Iyi mikino izakirwa na Uganda nayo ije mu gihe Uganda n’u Rwanda bitarebana neza.

Twibaze: Ese ko Abanyarwanda basabwe kuba baretse kujya muri Uganda, abadepite babahagarariye bo bajyayo? Ese ko imikino y’umwaka utaha yari yitezwe ko izabera i Kigali, ibi bihugu u Rwanda rutigeze rwitabira igihe byakiriye byo bizaza?

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *