img_20210320_145809.jpg

Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Byari amarira n’agahinda kuri uyu wa Gatandatu, ubwo abanya-Tanzania batangiraga gusezera kuri perezida wabo, Dr John Pombe Joseph Magufuli uheruka kwitaba Imana azize indwara y’umutima.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo muri Tanzania hatangiye igikorwa cyo gusezera kuri Perezida Magufuli, kigomba gukomeza kugeza ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

Gusezera kuri Perezida Magufuli byatangiriye muri Stade ya Uhuru iherereye i Dar es Salaam, ahari hateraniye ibihumbi by’abaturage bo muri uyu mujyi.

Abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na Mme Samia Suluhu uheruka kurahirira kuyobora Tanzania, bari mu basezeye kuri Perezida Magufuli.

Ku mihanda ya Dar es Salaam aho umurambo wa Perezida Magufuli wanyujijwe ujyanwa ndetse unavanwa kuri Stade, abaturage bari benshi amarira ari yose.

Amarira kandi yanagaragaye ku banyacyubahiro batandukanye bagiye gusezera kuri uriya mukuru w’igihugu muri Stade, ndetse n’ibyamamare bitandukanye.

Abagaragaye basuka amarira barimo umuririmbyi Rajabu Abdul Kahali wamamaye mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, ndetse na Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa.

Agahinda kandi kagaragaraga ku maso y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kiriya gihugu, IGP Simon Sirro basezera kuri Magufuli.

Biteganyijwe ko ejo ku Cyumweru tariki 21 Werurwe umurambo wa Magufuli uzazengurutswa i Dar es Salaam, bukeye bwaho ku wa Mbere uzengurutswe i Dodoma, ku wa Kabiri ujyanwe muri Zanzibar, ku wa Gatatu ujyanwe i Mwanza.

Ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe Magufuli azasezerwaho n’umuryango we ndetse n’abaturage bo mu gace ka Geita, mbere yo gushyingurwa muri kariya gace bukeye bwaho.

img_20210320_145621.jpg

img_20210320_145809.jpg

img_20210320_145625.jpg

img_20210320_145724.jpg

img_20210320_145729.jpg

img_20210320_145751.jpg

img_20210320_145754.jpg

img_20210320_145507.jpg

img_20210320_144955.jpg

img_20210320_145600.jpg

img_20210320_145703.jpg

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)
    nitwa divine ndashaka umukunzi umusore winzobe ufite akazi byaba byiza yikorera yubaha kd akunda gusenga afite imyaka kuva 28 kuzamura kd afite gahunda murukundo

  2. Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)
    nitwa divine ndashaka umukunzi umusore winzobe ufite akazi byaba byiza yikorera yubaha kd akunda gusenga afite imyaka kuva 28 kuzamura kd afite gahunda murukundo

  3. Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)
    Niwigire wari intwari muri Afrika nshya tuzagukumbura

  4. Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)
    Niwigire wari intwari muri Afrika nshya tuzagukumbura

  5. Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)
    Uwo mubyeyi aruhukire mumahor

  6. Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)
    Uwo mubyeyi aruhukire mumahor

  7. Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)
    byari agahinda kenshi gusa
    imana imwakire mubayo

  8. Harmonize na Kassim Majaliwa mu basutse amarira basezera kuri Magufuli (Amafoto)
    byari agahinda kenshi gusa
    imana imwakire mubayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *