Buri mwaka taliki 5 Ukwakira, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye ku bihugu runaka.Mu Rwanda kuri iyi nshuro nta birori byabaye nk’uko byajyaga bikorwa.
Ibi rero Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze (REB),itangaza ko ibirori byo kuwizihiza uteganyijwe kwizihizwa mu kwezi k’Ukwakira ku matariki azatangazwa na Minisiteri y’Uburezi.
Iki kigo kandi cyatangaje ko umwarimu azakomeza gushyigikirwa kugira ngo arusheho gutanga uburezi bufite ireme.
Mugenzi Ntawukuriryayo Léon, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu rwego rw’Igihugu, rushinzwe uburezi bw’ibanze, yatangaje ko harimo gutegurwa umunsi wihariye ku buryo buri mwarimu azibonamo.
Ati “Impamvu utizihijwe uyu munsi ni uko dushaka ko hazakorwa ibirori byateguwe ku rwego rw’Igihugu, kandi buri mwarimu akabibonekamo”.
Hatangajwe ibi nyuma y’uko mu minsi ishize mwarimu yari yongejwe umushahara kugirango imibereho ye ikomeze kuba myiza no kubona inguzanyo mu buryo bworoshye binyuze mu mwarimu Sacco, bikabafasha no gukora indi mishinga yunganira umushahara.
Ikindi ngo n’uko harimo kongera imbaraga mu ikoranabuhanga hagamijwe kongerera uburezi ireme.Ikindi kandi ngo rizafasha mwarimu kwihugura mu masomo atanga.


