Hatangijwe ubukangurambaga mu gihugu hose bwo kurwanya indwara ya Diyabeti

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 14 Ugushyingo, ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Diyabeti, mu rugamba rwo kuyihashya mu Rwanda, hateganyijwe gahunda y’ubukangurambaga mu gihugu hose.

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diyabeti mu Rwanda, Gishoma Justin, avuga ko mu rwego rw’ igihugu uyu munsi wabereye mu Ntara y’ Amajyaruguru, Akarere ka Gakenke , Umurenge wa Cyabingo.

Avuga kandi ko bafatanyije na RBC, bateguye ubukangurambaga mu gihugu hose bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umuryango mu kwirinda indwara ya Diyabeti” bwatangiye uyu munsi bukazarangira ku wa 26 Ugushyingo 2017.

Gupima bikazajya bikorerwa mu bigo nderabuzima byose, banashishikariza Abanyarwanda bose kumenya uko isukari ihagaze mu mubiri wabo.

Agira ati “Mu mikoranire na RBC, muri iyi iminsi twihaye intego yo gusuzuma abantu hirya no hino mu gihugu duhereye ku muvuduko w’ amaraso, umuzunguruko w’ inda ndetse n’ ubunini”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Gishoma akomeza agira ati ”Kuba ubushakashatsi bwaragaragaje ko ½ cy’ abantu babaho batazi ko bagendana n’ indwara za Diyabeti ni ikitwigisha y’ uko umuntu wese akwiriye kwipimisha, kwivuza neza kandi ku gihe”.

Yashimangiye kandi ko abana benshi bavuka bafite iyi ndwara ya Diyabeti bitewe n’ uko ba nyina babatwita batabizi, bigatuma iyo hatabaye kwipimisha no kwivuza mbere ndetse neza, indwara irushaho gushinga imizi ndetse bikanagira ingaruka mbi ku muryango muri rusange.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ iyi ndwara ya diyabeti, RBC n’ ishyirahamwe ry’abarwayi bayo mu Rwanda, byateguye gahunda yo kuzapima abantu mu marushanwa ya ‘Tour du Rwanda’ ku itariki 18 na 19 Ugushyingo 2017, kuri sitade Regional ya Kigali i Nyamirambo ndetse na Sitade Amahoro i Remera.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) bwemeje ko Abanyarwanda bagera kuri 3% (hafi 360.000) barwaye diyabeti ariko ko ababizi batarenga ibihumbi 25.

Ku rwego rw’ Isi ho ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu 1/11 arwaye iyi ndwara, bingana na miliyoni 10 z’ abatuye Isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *